RNC yasezereye burundu bamwe mu bayobozi bayo

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu mahanga Rwanda, RNC (Rwanda National Congress, RNC) ryasezereye burundu bamwe mu bari barihagarariye muri Canada kubera gukorera ku ruhande nk’uko bivugwa mu itangazo ryasohoye.

Abahagaritswe ni Bwana Simeon Ndwaniye,Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor muri Canada, Bwana Jean Paul Ntagara, umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada.

Bwana Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada na Madamu Tabitha Gwiza, Komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada akaba umubitsi mu karere ka Windsor.

Umuvugizi wa RNC Dr Etienne Mutabazi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ari byo koko aba bantu bane bahagaritswe mu ishyaka RNC.

Iri tangazo ryasinyweho na Jerome Nayigiziki umuhuzabikorwa wa RNC rivuga ko aba bari barahagaritswe by’agateganyo ariko nta kimenyetso kigaragaza ko bafite ubushake bwo kwikosora.

Abahagaritswe bashinjwa gukorera ku ruhande no gukora ibyo bishakiye bidafitiye inyungu iryo shyaka mu rwego rw’ubuyobozi.

Itangazo rya RNC ryo ku itariki 08 z’uku kwezi rivuga ko bariya bayobozi bahagaritswe kuva uwo munsi ko ryitandukanyije ku mugaragaro n’ibyo bakora byose mu izina ryaryo.

Gusa ko igihe cyose biyemeje gusubira ku murongo rigenderaho, imiryango ifunguye.

Ishyaka RNC ryashingiwe muri Amerika mu 2010 na bamwe mu bari abategetsi mu Rwanda, barimo Gen Kayumba Nyamwasa wari Umugaba w’Ingabo ubu akaba ari umuhuzabikorwa wa mbere wungirije.


Kayumba Faustin Nyamwasa, Coordinateur wa mbere muri RNC

Barafinda EP13 yasohotse ntigucike, Barafinda yahishuye byinshi ku bana be n’inkomoko y’amazina yabise:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo