RMC yisubiyeho isubika ibyo kwandikisha ’YouTube Channels’ byari byanenzwe

Nyuma yuko Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rutangaje ko abafite imiyoboro ya YouTube ikoreshwa mu gutangaza amakuru bakwihutira kuyandikisha ntibivugweho rumwe, ubu noneho uru rwego rwisubiyeho rutangaza ko rwasubitse iki gikorwa cyo kwandika imiyoboro ya YouTube (Channels) rwari rumaze iminsi rukora.

RMC yasubitse iki gikorwa kitari cyavuzweho rumwe n’abantu batandukanye bavugaga ko bidakwiriye ibinyujije mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ugushyingo 2020.

Iri tangazo ryayo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa RMC, Barore Cléophas, rigira riti “RMC yifuje gusobonura neza ko icyifuzo cyo kwandikisha imiyoboro ya YouTube cyatanzwe mbere na mbere n’abanyamakuru bakoresha YouTube mu kugeza amakuru ku babakurikira nk’abanyamakuru b’umwuga.”

“RMC yahisemo kubanza kongera gukora izindi nyigo zisumbuyeho mbere yo gukora iki gikorwa, ku bw’izo mpamvu igikorwa cyo kwandikisha [imiyoboro ya YouTube] kibaye gisubitswe.”

Ku wa 17 Ukuboza 2020 nibwo hatangiye gucicikana itangazo ryari ryasohowe na RMC ryibutsa abafite imiyoboro ya YouTube ikoreshwa mu gutangaza amakuru kwihutira kuyandikisha.

Iri tangazo rigisohoka abantu batandukanye ntibabivuzeho rumwe aho hari abagaragaje ko YouTube ari urubuga nkoranyambaga nk’izindi bityo rutagendera ku mahame y’itangazamakuru ku buryo rwagenzurwa na RMC.

Bikimara gusakuza, RMC yasobanuye ko ngo imiyoboro ya YouTube yasabwaga kwiyandikisha ari ikora nk’ibitangazamakuru byigenga gusa, ni ukuvuga ibinyamakuru, bikora akazi ka buri munsi ko gutara inkuru mu baturage, kuzitunganya no kuzitangaza hakoreshejwe umuyoboro wa YouTube.

Impamvu yo gutangira kugenzura za YouTube Channels zikora nk’ibitangazamakuru byigenga, ngo ni uko gutara inkuru no kuzitangaza bigomba gukorwa kinyamwuga, hisunzwe itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda, itegeko ryo kubona amakuru, n’amahame y’umwuga w’itangazamakuru.

Urwo rwego kandi ngo rwafashe uwo mwanzuro bivuye ku birego by’abaturage RMC yagiye yakira, aho byinshi muri byo ngo ari ibyaregegaga abakora itangazamakuru ryo kuri murandasi, aho ngo bashinjwaga kwica zimwe mu ngingo z’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.

Mu byo ufite YouTube channel yasabwaga kugira ngo yiyandikishe muri RMC, hari ukwishyura amafaranga 50.000 Frw na yo ataravugwagaho rumwe, hakaba kugaragaza umurongo igenderaho wayo (editorial line), kuba afite ikiranga ko ari umunyamakuru (ikarita ya RMC yemewe), mu gihe atari umunyamakuru agasabwa kuba afite umunyamakuru wemewe uzajya uyikoraho bafitanye amasezerano y’akazi.


RMC yisubiyeho isubika igikorwa cyo kwandikisha imiyoboro ya YouTube kitari cyavuzweho rumwe


Itangazo ryo gusubika igikorwa cyo kwandikisha imiyoboro ya YouTube ryashyizweho umukono na Cleophas Barore uyobora RMC

INGABIRE VICTOIRE AVUZE AMAGAMBO AKOMEYE KU BANTU BARI HANZE Y’IGIHUGU, ATANZE N’IMPANURO ZISOZA UYU MWAKA WA 2020:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo