RIB yerekanye abantu 57 bafatiwe muri RDC, ngo bashakaga guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020, rwerekanye abantu 57 bari mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ari naho bafatiwe mbere yuko boherezwa mu Rwanda, abavuganye n’itangazamakuru bavuze ko bari bafite intumbero yo guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Aba bafashwe bakomoka mu mitwe ine itandukanye nkuko RIB yabivuze, barimo 29 ba P5, abarwanyi 5 ba RUD-Urunana, abarwanyi 7 ba FDLR-FOCA n’abarwanyi 14 ba MRCD-FLN.

Bafashwe kandi no mu bihe bitandukanye bafatiwe mu mashyamba ya RDC mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 binyuze mu bitero ingabo za RDC zagabye ku mitwe ibarizwa mu mashyamba y’iki gihugu, ngo harimo n’abafashwe mu ntangiriro z’uyu mwaka nkuko Umuvugizi wa RIB Dominic Bahorera yabibwiye abanyamakuru.

Aba bose ngo bamaze gufatwa bashyikirijwe u Rwanda nyuma y’ubwumvikane n’ibiganiro hagati y’ibihugu byombi (u Rwanda na RDC).

Bamwe muri aba batangiye kujyanwa mu ngando i Mutobo mu gihe abagiye bafite ibyaha bakurikiranyweho bo bashyikirijwe RIB ku wa 02 Nyakanga 2020 aho bari gukorerwa Dosiye ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Aba bantu 57 barimo ibice bibiri aho hari abazashyikirizwa ubushinjacyaha bwa Gisirikare barimo 34 ba P5 n’aba RUD-Urunana ngo kuko hari n’abandi basirikare bari gukurikiranwa mu nkiko bafatanyije na bo, ni mu gihe abandi basigaye 23 ba FDLR-FOCA n’aba MRCD-FLN bo ngo bazashyikirizwa ubushinjacyaha bwa Gisiviri

Bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo kurema umutwe w’ingabo zitemewe no kuwubamo, kuba mu mutwe w’iterabwoba n’ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, ubwicanyi no gusahura ndetse n’ubugambanyi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Aba bantu bagizwe n’ibyiciro bitandukanye aho barimo Abajenerari batanu (5), Abakoloneri 3, Aba-Liyetona Koloneri 2, Abakapiteni n’abandi basirikare batoya.

Bamwe muri aba Bajenerali ni nka Jenerali Majoro Nsazubukire Felicien wo muri CNRD wiyitaga Irakiza Fred, Jenerali Majoro Anastase Munyaneza wo muri CNRD wiyitaga Rukundo Kuramba, Jenerali Majoro Habyarimana Joseph wo muri FDLR wiyitaga Sophonie, Burigadiye Jenerali Habimana Marc wo muri FDLR, Burigadiye Jenerali Leopold Mujjyambere wo muri FDLR, Col Nzeyimana Marc wo muri FLN, Col Iyamuremye Emmanuel wo muri FLN.

Barimo kandi Liet. Col Habarurema Emmanuel wiyitaga Habarurema Asifiwe alias Manudi wayoboye ibitero byibasiye Imirenge ya Bugeshi na Busasamana mu Karere ka Rubavu nkuko RIB yakomeje ibivuga, n’abandi basirikare batandukanye barimo n’umwana wa Gen Wilson Irategeka witwa Sous-Lietenant Ndagijimana Jean Chretien, harimo kandi n’umusivire Urinzwenimana Origene wari umunyamabanga mukuru wungirije wa FDLR abandi ngo bafite amapeti matoya asanzwe bose hamwe bakagera kuri 57.

Ubwo bafatwaga mu mpera z’umwaka ushize kimwe no mu ntangiriro za 2020, bafashwe na Leta ya RDC kandi ntibahise baza mu Rwanda, umwe mu baganiriye n’itangazamakuru yavuze ko yabanje guhatwa ibibazo n’igisirikare cya RDC, FARDC.

Aba bantu berekanwe barimo Col. Nizeyimana Mark ngo wari mu nyeshyamba za MRCD ya Rusesabagina Paul ifatanya na FLN.

Colonel Nizeyimana Mark yavuze ko bafatiwe muri Congo ahitwa Mu kibira, avuga kandi ko uyu mutwe wakuraga amasasu mu Burundi mu bantu ku giti cyabo, mu gihe amafaranga yabafashaga ngo yakusanywaga na Paul Rusesabagina.

Col Nizeyimana Mark wafashwe ku wa 28 Gashyantare 2020, yabwiye abanyamakuru ko habayeho intambara yabahuje n’igisirikare cya RDC, (FARDC) yabereye ahitwa muri Kalehe.

Yemeje ko mu bapfuye muri iyo ntambara harimo Lt Gen. Wilson Irategeka, Sadiki Shabani n’abandi basirikare basanzwe bari kumwe.

Nubwo RIB ivuga ko iperereza kuri aba bantu rigikomeje, mu bavuganye n’itangazamakuru nta wavuze ko hari umuntu uri ku butaka bw’u Rwanda waba warabateye inkunga mu bikorwa byabo cyangwa ngo agire igihugu ashyira mu majwi icyakora hari uwavuze ko baterwa inkunga n’abantu ku giti cyabo bo mu bihugu bituranyi n’ababa hanze y’u Rwanda.

Aba bantu 57 baje biyongera ku bandi bagiye bafatwa mu bihe byatambutse barimo abafashwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bakoherezwa mu Rwanda. Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 u Rwanda rwashyikirijwe abarwanyi basaga 290 ba CNRD bafatiwe mu mashyamba ya RDC n’igisirikare cy’iki gihugu.


.

Irebere muri iyi Video uko byari byifashe ubwo RIB yerekanaga aba bantu 57 bafatiwe muri RDC, ngo bashakaga guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo