RIB yerekanye abakobwa berekanye ubwambure ku mbuga nkoranyambaga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2020, rwerekanye abakobwa bane bakekwaho icyaha cyo gutangaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina ndetse n’urukozasoni binyuze kuri Internet.

Abafashwe bavuga ko bambaye ubusa ku mbuga nkoranyambaga batazi ko bari gukora icyaha dore ko ngo bari basinze. RIB ivuga ko kwerekana ubwambure kuri murandasi (Internet) wamamaza imikoreshereze y’ibitsina ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Aba bakobwa bafashwe umukuru muri bo afite imyaka 27 mu gihe umuto afite imyaka 18 y’amavuko. Umwe muri bo yabwiye itangazamakuru ko basuye umuhungu ufite amafaranga [utatangajwe amazina ariko RIB yatangaje ko imufite] akabasohokana ahitwa Pili pili akabagurira ibintu bitandukanye, hanyuma akababwira ko bagomba gukorera amashusho imbonankubone (live) kuri konti ye ya Instagram.

Aba bakobwa ngo nta kiguzi cyo gukora ibyo bari bavuganye n’uwo muhungu, ahubwo ngo bamufashaga kuko yari yabibasabye.

Umwe muri bo yagize ati “Twebwe nta nyungu twari dufite kuko twabikoze turi gufasha mugenzi wacu kuko yari yabidusabye, ngo tumukorere live kuri konti ye. Jyewe uko muzi ni inshuti yanjye yanjyanyeyo. Uwo muhungu afite amafaranga menshi ariko nta kazi afite , twajyaga tuyifotorezaho yuzuye mu nzu tukibaza akazi akora bikatuyobera.”

Umuvugizi Wa RIB, Dominique Bahorera yavuze ko uwakoresheje abo bakobwa ibyaha ari ibikorwa asanzwe akora ari nabyo akuramo ayo mafaranga babonaga.

Ngo afata abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 18-25 akabaha ibiyobyabwenge bamara gusinda akabasaba kwambara ubusa agafata amashusho yabo akayashyira ku mbuga nkoranyambaga agamije kuyacuruza.

Ati “Uretse kuba acuruza ku mbuga nkoranyambaga acuruza n’abana b’abakobwa bagamije kugira ngo bajye kubasambanya. Iyo urebye usanga iki gikorwa kiganisha no kwicuruzwa ry’abantu.”

Bahorera avuga ko aba bakobwa bazakurikiranwa ukwabo naho uwabibakoresheje akurikiranwe ukwe kuko ngo we anakurikiranwaho icyaha cyo gucuruza abantu.

Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga ko itegeko rigena ko uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni 5Frw.

Ingingo ya 34 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko Gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu ya 1.000.000 frw ariko atarenze miliyoni eshatu.


Dominique Bahorera uri kuvugira RIB muri iki gihe

Umunyamakuru Rutembesa wakoreye UMUBAVU byakekwaga ko yaburiwe irengero yongeye kuboneka ahishura byinshi byamubayeho birimo no kuzira ko yandikiye inkuru UMUBAVU, Karasira nyuma yuko yandikiwe ibaruwa iganisha ku kwirukanwa byahinduye isura, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo