RIB yataye muri yombi umunani barimo ba Gitifu na ba Mudugudu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abayobozi batandatu n’abaturage babiri bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare, aho bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta.

Abakekwa batawe muri yombi ku wa 5 Kanama 2021; barimo umugabo w’imyaka 33 wari Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Akagari ka Kabuga n’Ushinzwe Imibereho myiza y’abagatuye w’imyaka 37; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikundamvura w’imyaka 34, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwubuzizi w’imyaka 46 ndetse n’Ukuriye Urwego rw’Abikorera, PSF mu Murenge wa Karama w’imyaka 38.

Mu bayobozi bafashwe harimo n’agoronome w’Umurenge wa Karama w’imyaka 25. Hafashwe n’abaturage babiri barimo uwo mu Kagari ka Kabuga w’imyaka 35 ndetse n’undi w’imyaka 30.

Aba bose bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta, gusonera bitemewe n’amategeko no guhisha ibikomoka ku cyaha.

Ibi byaha byaturutse ku mbaho 692 bafatanywe zavuye mu ishyamba rya Leta riherereye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Karama, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Rwubuzizi.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bantu bari gukurikiranwa nyuma yo gukekwaho gukoresha ububasha bwabo muri gahunda ya Leta yo “kubakira abatishoboye”.

Byatangiye Umurenge wa Karama usaba Akarere ka Nyagatare ko wafashwa ugahabwa uburenganzira bwo gutema ibiti mu ishyamba rya Leta kugira ngo bubakire abaturage ndetse urabyemererwa hatemwa ibiti 1200.

Nyuma yo gutemamo ibiti, ibindi byo kubakisha byarashize kuko hari hasigayemo ibiti binini. Icyo gihe gitifu w’umurenge yakoresheje inama n’itsinda ryari ribishinzwe, bemeranya ko ko bafata ibiti bihari bakabiguranira abaturage bafite ibyiza byo kubakisha.

Ibi byakozwe batagishije inama Akarere ngo kabibemerere ndetse ubuyobozi bw’umurenge ntibwabikurikirana bituma abayobozi bakora ibyo bishakiye, aho batangaga ingurane y’umurengera irenze iyo bumvikanyeho mu nama bakoze. Nyuma y’aho banagiye mu ishyamba batangira kubazamo imbaho ku nyungu zabo bwite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longen, yabwiye IGIHE ko abo bayobozi bafashwe ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rubafite ari rwo rwagira icyo rutangaza.

Yakomeje ati “Amakuru nyayo ni RIB yayatanga. Bari mu maboko yayo.’’

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko abantu umunani ari bo bakurikiranywe ku byaha bitandukanye.

Yakomeje ati “Iperereza ryahise ritangira, dosiye ikaba yarakozwe ndetse yoherejwe mu Bushinjacyaha.’’

Yibukije abaturarwanda ko RIB itazihanganira uwo ariwe wese uzafatirwa mu cyaha cyo kunyereza umutungo ashinzwe kugenzura awukoresha mu nyungu ze bwite.

Abatawe muri yombi nibaramuka bahamijwe n’urukiko icyaha cyo kunyereza umutungo bazahanwa n’Ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze 10, n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo wanyerejwe.

Ku cyaha cyo gusonera bitemewe n’amategeko, bahanishwa n’Ingingo ya 13 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Rivuga ko ugihamijwe afungwa imyaka itari munsi y’itanu ariko itarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’ibyasonewe, ibyatanzwe ku buntu cyangwa ku giciro kidakwiye.

Icyaha cya gatatu bakurikiranyweho ni icyo guhisha ibintu bikomoka ku cyaha gihanwa n’Ingingo ya 247 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100, ariko atarenze ibihumbi 300.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo