RIB yataye muri yombi umugore wayiyitiriye yaka abaturage amafaranga

Umugore witwa Eugenie Ndigendereho wiyise umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akaka abaturage amafaranga, yatawe muri yombi n’uru rwego rukorera mu Karere ka Nyabihu ruvuga ko rutazihanganira abiyitirira imirimo badakora bagamije kwambura rubanda.

Ndigendereho ashinjwa kwiyita umukozi wa RIB ushinzwe kugenza ibyaha ku bibazo by’abana. Ngo yasabaga ababyeyi b’abagore amafaranga abizeza ko azategeka abagabo babyaranye n’abo babyeyi kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere byo mu nzego z’ibanze.

Iperereza riracyarimo kumukorwaho kugira ngo hamenyekane umubare w’amafaranga yakusanyije, umubare w’abantu yakoreye ubwo buriganya, ndetse n’uwamuhaye ako kazi kuko avuga ko hari undi muntu yakoreraga.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko nta hantu Ndigendereho agaragara nk’umukozi w’urwo rwego. Ubwo yafatwaga, ngo bamusanganye ibitabo byinshi yandikamo abakobwa babyariye iwabo bafitanye ibibazo n’abagabo babateye inda. Uwo mugore afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi rya Eugenie Ndigendereho, aboneraho no kuburira abatekamutwe bariganya abaturage, biyise abakozi b’urwego runaka, bagamije kubatwara utwabo ko batazihanganirwa.

Mbabazi yanasabye abantu kuba maso no gutanga amakuru igihe cyose babonye umuntu wiyita umukozi w’urwego runaka.

Ingingo ya 279 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Itegeko riteganya ko Ndirengereho naramuka ahamijwe icyaha ashinjwa, ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenga imyaka itatu, akishyura n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500.

@Umubavu.com

Kanda hono urebe video utasanga ahandi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo