RIB yataye muri yombi abakozi 4 b’Akarere ka Rubavu

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi Umujyanama w’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, umukozi ushinzwe Ubuyobozi n’Abakozi, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage hamwe n’ushinzwe imicungire y’ibiza muri aka karere, bakurikiranwaho gukoresha nabi umutungo wa rubanda.

Ni amakuru RIB yashyize ahagaragara ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter aho yagize iri "RIB yafunze Umujyanama w’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, umukozi ushinzwe Ubuyobozi n’Abakozi, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage hamwe n’ushinzwe imicungire y’ibiza muri aka karere".

RIB yakomeje ivuga icyo aba bakozi bakurikiranweho, iti "Aba bakekwaho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo wa rubanda wari ugenewe abatishoboye basenyewe n’ibiza".

RIB kandi yibukije abantu muri rusange cyane cyane abafite aho bahurira n’umutungo wa Leta kwitwararika bitaba ibyo bakazajya babiryuzwa.

Bati "RIB irakangurira ababishinzwe gucunga neza umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuko amategeko ateganya ibihano ku batabicunga neza, kandi RIB ntizabihanganira".

Aba bakozi bakurikiranyweho biriya byaha bafungiye kuri Station ya RIB ya Rubavu.

Twabibutsa ko ibihano bijyanye n’ibyaha ku kwangiza umutungo wa rubanda byakajijwe kuko byakuwe mu makosa bigashyirwa mu byaha by’ubugome.

Ubihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni 5FRW.


RIB ivuga ko itazihanganira umuntu wese ucunga nabi umutungo wa rubanda





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo