RIB yataye muri yombi  abagore   bashinjwa kwiba  agera kuri miliyoni 25  mu cyiswe  Pyramide

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rufunze abagore babiri bo mu Karere ka Rusizi Rugwiro Nadine na Nyirabashongre Laetitia bari barashinze ihererekanya ry’amafaranga rizwi nka ‘Pyramide’, babeshyaga abantu ko ari ikimina cyitwa ‘Ujama Turemerane’ babasaba ku kijyamo bakazajya babungukira.

Aba bagore bakurikiranyweho kuba baratwaye abaturage amafaranga agera kuri Miliyoni 25 z’u Rwanda aho nyuma yo kuvumburwa, muri Gicurasi 2021 bahise bahunga bava mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi baza i Kigali.

Ku itariki ya 04 Nyakanga 2021, RIB yabafatiye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira B Thierry yahamirije UMUSEKE iri tabwa muri yombi rya Rugwiro Nadine na Nyirabashongore Laetitia.

Yavuze ko aba bagore babiri nyuma yo kuva i Kamembe bari bihishe mu Murenge wa Ndera muri Gasabo kubera ibyaha bakurikiranyweho ari cyo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ati “Ubu bafungiye kuri Station ya RIB i Remera mu gihe dosiye yabo iri gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.”

Dr Murangira akomeza avuga ko abantu bakwiriye kwitondera abza bitwikiriye umutaka w’ibimina ko n’ubwo ibimina byemewe mu Rwanda mu gihe ariiby’abantu baziranye bafite icyo bakora kizwi bafite icyo bacuruza bagenda bagabana inyungu bitandukanye nibi bya Pyramide.

Ati“bakubwira ngo zana amafaranga yawe yose ukayahereza umuntu utegerejeko azakungukira ,ibyo ni uburyo usanga bukiza abantu bamwe buhombya abandi, iki kibazo cya pyramide RIB iragikurikirana n’ubwo ari uruhererekane rw’abantu benshi.”

RIB ivuga ko itazihanganira abantu bishora mu bikorwa byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

RIB isaba abantu ubushishozi bakagira amakenga iteka iyo hari umuntu ugushishikariza gushora amafaranga mu kintu runaka ngo harimo inyungu yihuta icyo usabwa ari ukumenya aho ushoye amafaranga yawe.

Baramutse babihamijwe n’urukiko bahanishwa ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho bahabwa igihano kiri hagati y’ imyaka 2 n’imyaka 3 hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda miliyoni eshatu kugera kuri miliyoni eshanu.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo