RIB yataye muri yombi 6 bashinjwa gukora ubucuruzi bw’uruhererekane

Abagera kuri 6 batawe muri yombi bazira ubucuruzi butemewe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu bagera kuri 6, bakurikiranyweho gukora ubucuruzi bw’uruhererekane.

Abatawe muri yombi nk’uko RIB yatangaje amazina yabo ibinyujije kuri Twitter, ni Munezero Daniel, Nahimana Valens, Umutoniwase Claudine na Uwishimwe Gemima, bakorera muri Amway Group Ltd.

RIB kandi yanafashe Bizumuremyi Rafiki na Shema Darius, bombi bakorera muri Master Global Partners Ltd.

RIB yavuze ko abo bose bakurikiranyweho gukora ubwo bucuruzi bw’uruhererekane butemewe n’amategeko, ubwo bucuruzi bukaba ngo burangira abatanze amafaranga yabo bayambuwe.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwaboneyeho no gukangurira abaturarwanda kwirinda ababareshya bababeshya ko bagiye kubakiza vuba bakabashora mu bucuruzi butemewe ahubwo bagamije kubambura umutungo wabo, runashimira kandi abatanze amakuru kugira ngo abakekwaho ibyaha bafatwe.

Mu mwaka ushize nabwo RIB yataye muri yombi abari abayobozi b’Ikigo Supermarketings Global Ltd, aho abantu bashoragamo amafaranga yabo na cyo kikabungukira mu buryo bavugaga ko budasanzwe.

Hari nyuma y’uko Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iburiye Abanyarwanda n’abaturarwanda kwirinda gukorana n’abantu cyangwa ibigo bitabyemerewe byizeza indonke y’amafaranga abantu babigana hashingiwe ku ngano y’amafaranga yabikijwe, ibicuruzwa cyangwa serivisi byaguzwe n’umubare w’abakiriya babyitabiriye.

Ubuzima abayemo buteye agahinda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo