RIB yatangiye kubaza Ingabire Victoire ku bitero byahitanye abaturage i Musanze

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, rwahamagaje Victoire Umuhoza uyobora ishyaka FDU Inkingi ritaremerwa gukorera mu Rwanda, amakuru yemejwe n’umuvugizi w’uru rwego mu kiganiro yagiranye na Flash Radio &TV.

Kuri Twitter yayo Flash Radio &TV yo yavuze ko uru rwego rwatangiye kubaza Ingabire Victoire Umuhoza uyobora ishyaka FDU Inkingi ritaremerwa gukorera mu Rwanda ku bitero byahitanye abantu 14 mu karere ka Musanze.

Flash Radio &TV kuri twitter bati "Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangiye kubaza Ingabire Victoire Umuhoza uyobora ishyaka FDU INKINGI ritaremerwa gukorera mu Rwanda, ku bitero byahitanye abantu 14 mu karere ka Musanze .Iri shyaka riri mu ihuriro rya P5".


Flash Radio &TV kuri Twitter

Flash yavuze ibi kuri Twitter yayo mu gihe mu kiganiro bagiranye ku murongo wa Telefoni umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste ateruye ngo avuge niba ibyo uyu mugore abazwa byaba bifitanye isano nyirizina n’ibitero byagabwe i Musanze bigahitana abaturage 14.

Avugana na Flash Radio&TV, umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yemeje ko urwego abereye umuvugizi rwahamagaje Ingabire Victoire nkuko basanzwe bamuhamagara kimwe n’undi wese mu iperereza, gusa ntiyemeje niba bifite aho bihuriye n’ibitero by’i Musanze.

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo abantu bagabye igitero mu karere ka Musanze kigapfiramo abantu 14.

Ni ibitero byagabwe mu Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru mu buryo Polisi y’u Rwanda yahamije ko “bubabaje cyane” kuko hakoreshejwemo intwaro gakondo zirimo amasuka n’amabuye, ndetse ko inzego z’umutekano zizafata uwo ari we wese wabigizemo uruhare “mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.”

Abafashwe biyemereye ko baje baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, bakaba barawinjiyemo baciye mu gihugu cya Uganda.

By’umwihariko babarizwa mu mutwe w’inyeshyamba ushamikiye kuri FDLR witwa RUD Urunana, uri mu mitwe itanu yihuje na RNC ya Kayumba Nyamwasa igakora umutwe umwe wa P5.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo