RIB yatangaje icyo Kizito Mihigo yakoresheje yiyahura

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020, ni bwo Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera, yasanzwe yiyahuye agapfa gusa ntiyahise itangaza uburyo yaba yiyahuyemo cyangwa icyo yaba yakoresheje yiyahura.

Ku cyo uyu muhanzi yaba yarakoresheje yiyahura, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwatangaje ko umuhanzi Kizito Mihigo yiyahuye akoresheje amashuka yararagamo muri Kasho yari afungiwemo I Remera nyuma yo gufatwa ashaka kwambuka I Burundi.

Umuvugizi wa RIB, Madamu Marie Michelle Umuhoza, yabwiye Flash Fm ko amakuru yatanzwe n’umuntu wagiye kureba Kizito Mihigo mu gitondo cyo ku wa Mbere ari uko yamusanze amanitse ahita abimenyesha na RIB.

Madamu Umuhoza yakmeje agira ati "Iperereza ryahise ritangira ariko mu byagaragaye nuko yakoresheje ibikoresho yaryamagaho,amashuka yakozemo nk’ikiziriko hanyuma nyine yiyambura ubuzima. Iperereza ryatangiye.Umurambo we wajyanwe Kacyiru kugira ngo hakorwe autopsy.RIB iri mu iperereza kugira ngo ukuri kwabyo kumenyekane.”

Ku myitwarire ya Kizito mbere y’uko yiyahura,Umuhoza yagize ati “Mu mabazwa ye hari ibintu yagiye agaragaza.Wabonaga ari umuntu ucecetse ubona adashaka kuvuga ndetse n’abo mu muryango we bamusuraga ntiyabavugishaga.Wabonaga afite ukuntu asa n’ucecetse adashaka kuvuga,ameze nk’umuntu uri aho ngaho wigunze.”

Yavuze ko mu minsi ya mbere Kizito Mihigo yari yanze kubazwa byanatumye dosiye ye itinda kurangira ndetse ngo uyu muhanzi yari afunzwe wenyine.

Mu gitondo cy’ejo ku wa Mbere Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko “Mu rukerera rw’uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 y’amavuko wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Kizito Mihigo yari amaze iminsi 3 muri kasho ya Polisi aho ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’icyaha cya ruswa.”

Umusore yarongoye mu mukondo w’umugore we kubera kutamenya aho igitsina kiba:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo