RIB yasatse urugo rwa Kayumba..Abakozi  be bahatwa ibibazo

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwasatse urugo rwa Dr Kayumba Christopher, mu iperereza ku byaha ashinjwa byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato bamwe mu bahoze ari abakozi be.

Dr Kayumba yasatswe nyuma y’iminsi mike ahamagajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, abazwa ku byaha yashinjwe na Muthoni Ntarindwa Fiona, ko yagerageje kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ubwo yamwigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2017.

Rwandese Platform for Democracy (RPD) yatangaje ko ejo ku wa Mbere Dr Kayumb nabwo “yitabye Ubugenzacyaha ku nshuro ya kabiri” ndetse ko no kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021 yongera kwitaba.

RPD yatangaje ko nyuma yo gusaka urugo rwe, abagenzacyaha ba RIB batwaye n’abakozi be barimo umuzamu n’ukora mu busitani, nabo babahata ibibazo ariko nyuma barataha.

Yakomeje ati “Twanamenye ko abakozi bakoze kwa Dr Kayumba imyaka umunani ishize ariko batakihakora nabo bahamagajwe na RIB bahatwa ibibazo.”

Mu mpera z’icyumweru gishize , kuri Twitter havugwaga cyane inkuru y’umukobwa witwa Fiona Muthoni Ntarindwa ushinja Dr Christopher Kayumba gushaka kumufata ku ngufu. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye na we yinjiye muri ibi biganiro agira inama Dr Kayumba Christopher kwirinda kwibasira uriya munyarwandakazi.

Dr .Kayumba aherutse gutangaza ko iby’uriya mukobwa amushinja ari propaganda igamije kumuca intege kandi ko ari “Propaganda iciriritse.”





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo