RIB yahamagaje  Dr  Kayumba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahamagaye Dr Christopher Kayumba usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza akaba n’Umushakashatsi ubu waninjiye muri Politiki akaba anaherutse gushinga ishyaka ariko ritaremerwa mu Rwanda.

Hari inyandiko y’Ihamagara yashyizweho umukono n’Umugenzacyaha witwa Niyonkuru Alain Christian, bigaragara ko yanditswe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021 igaragaza ko Umugenzacyaha yahamagaye Dr Christopher Kayumba ariko ntigaragaza icyo yahamagariwe.

Iyo nyandiko kandi saba Dr Kayumba kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Kabiri tariki 23 ku biro bikuru byarwo bikorera ku Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Dr Christopher Kayumba aherutse kwinjira muri Politiki akaba yaranashinze ishyaka RPD (Rwandese Platform for Democracy) rigamije guharanira Demokarasi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabajijwe impamvu Kayumba yahamagajwe, asubiza ko bishingiye ku kirego cyakiriwe n’uru rwego cy’umukobwa umushinja gushaka kumusambanya.

Ati “Nibyo koko uyu munsi Kayumba yahamagajwe, kugira ngo asubize ikirego twakiriye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa gatatu, yarezwe n’uwari umunyeshuri we ko yagerageje kumusambanya ku gahato aribyo mu buryo bw’amategeko byitwa ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Ubu rero nibyo yahamagarijwe kugira ngo abibazwe. Ntaho bihuriye no gushinga ishaka rye, ntaho bihuriye n’uwo yavuze ko ari umuyoboke we.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo ikirego cy’uyu mukobwa cyakiriwe avuga ku byo yakorewe mu 2017.

Ahahamagawe kandi nyuma y’igihe gito hari amakuru atangajwe n’abantu ko yashatse guhohotera umukobwa yigishaga muri kaminuza y’u Rwanda, ubwo ngo yashakaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Mu butumwa bwatambukijwe n’uwitwa Kamaraba kuri Twitter, yavuze ko muri 2017 Dr Kayumba ngo yashatse gusambanya mugenzi we w’umukobwa yigishaga mu ishami ry’Itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kandi rwemeje ko rwakiriye ikirego mu ntangiro z’uku kwezi kwa Werurwe 2021.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yari aherutse gutangaza ko RIB iri gukora iperereza, inakusanya ibimenyetso ku cyaha cy’Ubwinjiracyaha bwo gukoresha undi imibonano mpuza bitsina ku gahato kiregwa Dr Kayumba.


Dr Christopher Kayumba yafunguwe Tariki 05 Ukuboza 2020, nyuma yo kumara umwaka afungiwe icyaha cyo guteza imvururu mu kibuga cy’indege.

Ubwo yatabwaga muri yombi tariki 10 Ukuboza 2019, Dr Christopher Kayumba yashinjwaga iki cyaha cyo guteza imvururu mu kibuga cy’indege ndetse n’icyo gusindira mu ruhame.

VIDEO -KARASIRA AVUZE KU BAMUKORESHA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo