RIB yahamagaje  Adeline Rwigara  bwa kabiri

Adeline Mukangemanyi Rwigara akaba umubyeyi wa Diane Rwigara wigeze gushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kumuhamagaza ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko yanze kurwitaba ariko ko na bwo atagiyeyo kuko yagombaga kwitaba ku wa Mbere.

Adeline Mukangemanyi Rwigara yari yahamagajwe na RIB yagombaga kwitaba Umugenzacyaha ku kicaro gikuru cy’uru rwego tariki 08 Mata 2021.

Gusa yari yatangaje ko atakwitaba kuko ari mu gihe cyo kunamira abe by’umwihariko ngo umugabo we.

Avuga ko iyi nyandiko ya kabiri imuhamagaza yaje mu minsi ya vuba ishize ndetse ko yagombaga kwitaba ku wa Mbere tariki 12 Mata 2021.

Adeline Mukangemanyi Rwigara n’abakobwa be babiri barimo Diane Rwigara, bigeze gutabwa muri yombi muri 2017.

Baregwaga ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, nyuma Adeline Mukangemanyi Rwigara na Diane Rwigara bakomeje kuburanishwa, baje kurekurwa n’Urukiko Rukuru rwabagize abere.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Alias kawesa Kuya 14-04-2021

Nibamureke uwo mubyeyi rwose erega wese twize ndi umunyarwanda bibukeko uretse numugabo we avuga yabuze abantu be mugihe cya Genocide yakorewe abarundi muri 1994 cyakora nyuma icyunamo bamuhamagare nawe ntagorane,twiyubakire igihugu twese.