RIB yahamagaje  Adeline  Rwigara

Umubyeyi wa Diane Rwigara wigeze gushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda Adeline Mukangemanyi Rwigara yavuze ko yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ariko ko adashobora kwitaba kuko ari mu gihe cy’icyunamo.

Adeline Rwigara yatangaje ko yagombaga kwitaba RIB ku kicaro cyayo gikuru kuri uyu wa Kane tariki 08 Mata 2021.

Mu kiganiro na Umubavu Tv Online na Umubavu.com yavuze ko nta mpamvu yumva akwiye guhamagazwa na RIB kuko ari mu bihe byo kwibuka ati’’kandi njyewe muri iyi minisi ndi mu bihe byo kwibuka”

Uyu mubyeyi ukunze kugaruka ku rupfu rw’umugabo we, avuga ko yashavujwe na rwo yashimangiye ko atazitaba RIB kuko ari mu bihe by’akababaro byo kuzirikana abe, ati “Ntabwo nzitaba mu cyunamo, nta burenganzira bafite bwo kuntumira ku munsi wo gutangira kwibuka abanjye.

Adeline Mukangemanyi Rwigara n’abakobwa be , Diane Rwigara ndetse na murumuna we Anne Rwigara bigeze gufungwa bashinjwa ibyaha birimo gukwiza imvururu muri rubanda no kubiba amacakubiri,bari batawe muri yombi muri 2017, nyuma baza kurekurwa mu mpera za 2018 ,Urukiko Rukuru rubagize abere.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
iganze Kuya 9-04-2021

Yagize ate se kandi ko nabonaga baratuje batakivuga?

Aaa Kuya 9-04-2021

Uwo mubyeyi niyihangane nubwo biteye agahinda gushinyagurirwa nuwakaguhojeje ukicirwa nuwitwa ko ngo yari yakurokoye ingoma zose ni zimwe koko