Close MORE NEWS RIB yafunze umunyamakuru wa Televiziyo ashinjwa gukoresha umukobwa imibonano mpuzabitsina ku gahato UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 14-12-2020 saa 09:55' whatsapp Facebook Urwego rugenza ibyaha mu Rwanda ruzwi nka RIB, amakuru avuga ko rwataye muri yombi umunyamakuru w’imwe muri Televiziyo zikorera ku butaka bw’u Rwanda (itavuzwe iyo ariyo) w’imyaka 26 y’amavuko bikavugwa ko akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha umukobwa imibonano mpuzabitsina ku gahato. Ikinyamakuru IGIHE cyatangaje iyi nkuru, kivuga ko ngo gifite amakuru yizewe yuko uwo munyamakuru yafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama mu Mudugudu wa Muyange mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gafato umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko na we utavuzwe amazina. Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uwo musore, avuga ko ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje. Uwo mukobwa wahohotewe we yoherejwe ku Isange One Stop Center kugira ngo akorerwe isuzuma ahabwe n’ubutabazi bw’ibanze. Dr Murangira yasabye abanyarwanda kwirinda ibyaha nk’ibi by’ihohoterwa yaba irishingiye ku gitsina n’irindi iryo ariryo ryose. Ati “RIB iraburira abahohotera abantu cyane cyane abakora ihohotera rishingiye ku gitsina ryaba ari irikorerwa abana cyangwa abantu bakuru, ikaba isaba abantu kugendera kure ibyo byaha.” Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato gihanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi ariko itarenze 15 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. URUBANZA RWA NIYONSENGA DIEUDONNE uzwi nka Cyuma Hassan wa ISHEMA TV RWAHINDUYE ISURA, MENYA IMYANZURO Y’URUKIKO: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza. amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
RIB yafunze umunyamakuru wa Televiziyo ashinjwa gukoresha umukobwa imibonano mpuzabitsina ku gahato UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 14-12-2020 saa 09:55' whatsapp Facebook Urwego rugenza ibyaha mu Rwanda ruzwi nka RIB, amakuru avuga ko rwataye muri yombi umunyamakuru w’imwe muri Televiziyo zikorera ku butaka bw’u Rwanda (itavuzwe iyo ariyo) w’imyaka 26 y’amavuko bikavugwa ko akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha umukobwa imibonano mpuzabitsina ku gahato. Ikinyamakuru IGIHE cyatangaje iyi nkuru, kivuga ko ngo gifite amakuru yizewe yuko uwo munyamakuru yafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama mu Mudugudu wa Muyange mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gafato umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko na we utavuzwe amazina. Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uwo musore, avuga ko ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje. Uwo mukobwa wahohotewe we yoherejwe ku Isange One Stop Center kugira ngo akorerwe isuzuma ahabwe n’ubutabazi bw’ibanze. Dr Murangira yasabye abanyarwanda kwirinda ibyaha nk’ibi by’ihohoterwa yaba irishingiye ku gitsina n’irindi iryo ariryo ryose. Ati “RIB iraburira abahohotera abantu cyane cyane abakora ihohotera rishingiye ku gitsina ryaba ari irikorerwa abana cyangwa abantu bakuru, ikaba isaba abantu kugendera kure ibyo byaha.” Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato gihanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi ariko itarenze 15 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. URUBANZA RWA NIYONSENGA DIEUDONNE uzwi nka Cyuma Hassan wa ISHEMA TV RWAHINDUYE ISURA, MENYA IMYANZURO Y’URUKIKO: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza. amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi