RIB yafashe abakekwaho kwica wa muntu wasanzwe mu modoka i Kinyinya, barimo n’umugore we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwamaze gufata abakekwaho kwica umugabo wasanzwe mu modoka i Kinyinya yapfuye kandi imodoka ifunze.

Ni nyuma yuko iperereza ry’ibanze ku murambo wasanzwe mu modoka mu mudugudu wa Rubingo, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, rimaze kugaragaza ko ari uwa Callixte Ndahimana.

Ibicishije kuri Twitter yayo, RIB yatangaje ko uwo Callixte Ndahimana akomoka mu Karere ka Kamonyi akaba yari atuye mu mudugudu wa Rubingo. Abakekwa kumwica na bo ngo bafashwe barimo n’umugore we.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko impamvu ikekwa yatumye bamwica ari amakimbirane uwo mugabo yari afitanye n’umugore we, iperereza rikaba rikomeje.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 19 Kanama 2019 nibwo abantu babonye imodoka irimo umuntu usa n’uwapfuye, ntibabasha kumumenya kuko yarimo imbere apfutse, hitabazwa RIB itangira iperereza, ari na ryo ryaje gutuma uwapfuye amenyekana ndetse n’abakekwaho kumwica batabwa muri yombi, nk’uko RIB yabyemejwe.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo