RIB ivuga iki ku bivugwa ko Umuhoza Marie Michelle wayivugiraga yahunze?

Ku makuru yakwirakwije mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Marie Michelle Umuhoza wahoze ari umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) yaba yarahungiye muri Canada we n’umuryango we, uru rwego rwanyomoje aya makuru ruvuga ko yagiye kwivuza mu mahanga kandi ko ari koroherwa.

Uretse ibi byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, n’ubundi abantu bakomeje kwibaza aho Marie Michelle Umuhoza wavugiraga RIB aherereye nyuma yuko uru rwego ruvugiwe n’undi utari we ndetse ubu rukaba rufite umuvugizi w’umusigire wa Kabiri nyuma ye.

Mu kiganiro Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB n’Ubushinjacyaha bagiranye n’abanyamakuru ku wa 28 Nyakanga 2020, umunyamakuru yifuje kumenya aho Marie Michelle Umuhoza wari usanzwe avugira RIB aherereye nyuma y’igihe batamwumva, umunyamabanga mukuri w’uru rwego asubiza ko ngo ari mu kiruhuko.

Umunyamakuru yabajije iki kibazo nyuma yo kumara iminsi batamwumva dore ko akenshi ari bo bavugana na we cyane, aboneraho kubaza ibyo aherereyemo, asubizwa ko ari mu kiruhuko ngo atasimbujwe nkuko benshi babiketse.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Col Col Jeannot Ruhunga icyo gihe yagize ati "Marie Michelle Umuhoza ari mu kiruhuko muzongera mumubone, ntabwo yasimbuwe, iyo asimburwa twari kubibamenyesha".

Nyuma y’ibi, hakomeje gukwirakwizwa amakuru ko Marie Michelle Umuhoza ngo yaba yarahungiye muri Canada we n’umuryango we, aribwo RIB yanyomoje aya makuru.

Dr Murangira B. Thierry uri kuvugira RIB muri iki gihe (uwa Kabiri nyuma ya Michelle), yatangaje ko Marie Michelle Umuhoza akiri umukozi wabo wagiye kwivuza, akagenda mu buryo bwubahirije amategeko.

Yagize ati “Yagiye kwivuza, yari arwaye kandi yagiye mu buryo bwemewe n’amategeko. Ubu turavugana kuko ni umuntu wacu, tuba tugomba kuvugana ngo twumve uko ameze. Yanatubwiye ko amaze koroherwa.”

Ku wa 25 Ukwakira umwaka ushize wa 2019 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwabonye umuvugizi mushya ari we Marie Michelle Umuhoza, umwanya yahawe awusimbuyeho Mbabazi Modeste.

Marie Michelle Umuhoza yahawe kuvugira RIB nyuma yuko mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 19 Ugushyingo 2018, yari yagizwe umugenzuzi muri uru rwego (Investigation Analyist) mu gihe icyo gihe Mbabazi Modeste aribwo na we yari yagizwe Umuvugizi muri uru rwego.

Umuhoza yagiye kuri uwo mwanya asanzwe ari umugenzacyaha ari nawo mwuga we.


RIB ivuga ko Marie Michelle Umuhoza wayivugiraga atahunze ahubwo yagiye kwivuza mu mahanga

Umuvugizi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi ati "Yuzuye ingengabitekerezo ahubwo akwiye gufungwa hamwe n’agatsiko ke", byose urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo