RIB ivuga iki ku bafungwa bavuga ko bakorewe iyicarubozo?

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Col Col Jeannot Ruhunga yabwiye abanyamakuru ko uru rwego ngo ubu rudakoresha iyicarubozo mu kubona amakuru cyangwa gukurikirana umuntu ku cyaha.

Mu Rwanda hagiye humvikana abantu barimo na bamwe bari kuburanishwa mu nkiko ubu, bavuga ko bakorewe iyicarubozo kugira ngo bemere ibyaha.

Urwego rukurikirana ibyaha ruzwi cyane nka RIB (Rwanda Investigation Bureau) cyangwa Polisi y’u Rwanda, mu bihe bitandukanye bagiye bereka abanyamakuru abakekwaho ibyaha, aba bakemera ibyo baregwa.

Gusa bagera mu nkiko bamwe bakabihakana, bakavuga ko babyemeye kuko bari bakorewe iyicarubozo mu buryo bw’umubiri cyangwa bw’intekerezo.

Colonel Jeannot Ruhunga ukuriye RIB, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2020, yaraye avuze ko nta muntu wafungwa ngo akorerwe iyicarubozo uwarimukoreye ntabikurikiranweho.

Yavuze ko hari n’abo bagiye bereka abanyamakuru bo mu nzego z’ibanze cyangwa mu nzego zishinzwe gufata abantu barezwe ibyo bikorwa.

Bwana Ruhunga agira ati"...N’ubushinjacyaha ntibushobora kwakira umuntu bubona ko yakorewe iyicarubozo".

Bwana Ruhunga avuga ko ibivugwa n’ababurana ari "ibyo bitwaza kugira ngo barebe niba bakira icyaha bakurikiranyweho."

Agira ati "…ndagira ngo mbizeze ko ikintu cy’iyicarubozo atari uburyo uyu munsi dushobora gukoresha kugira ngo tubone amakuru cyangwa dukurikiraneho umuntu icyaha".

BBC ivuga ko gukorerwa iyicarubozo mu buryo bunyuranye ngo wemere icyaha byanditsweho n’umuhanzi Kizito Mihigo mu gitabo cye cyasohotse nyuma y’urupfu rwe.

Byanavuzwe na bamwe mu bahoze mu ishyaka FDU-Inkingi bari bafunze.

Biherutse na none kuvugwa n’abari kuburana mu rubanza ruregwamo umunyamakuru Phocas Ndayizera ku byaha by’iterabwoba, ubu baburana bahakana ibyaha bari bemeye mbere.


Col Jeannot Ruhunga ahakana ko urwego akuriye rukorera iyicarubozo abakekwaho ibyaha

Karasira noneho yarakaye bikomeye, ndi mu gihirahiro, nabuze icyo mvuga, barashaka kunyirukana:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo