RIB iri gushakisha Niyitegeka Augustin washinze ishyaka NDP waburiwe irengero

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko ruri gushakisha uwitwa Niyitegeka Augustin washinze ishyaka rya NDP (National Democratic Party-Rwanda (NDP), ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda waburiwe irengero avuye mu Burundi mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Nkuko umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yabitangarije BBC, umugore wa Niyitegeka witwa Emeline Nishimwe yabashikirije ikirego cy’ibura ry’umugabo we ngo ubu bari gukora iperereza ngo bamenye aho aherereye.

Umuhoza yavuze ko basabye umugore wa Niyitegeka amakuru yabafasha kumenya aho umugabo we yaba aherereye bikabafasha gukora iperereza.

Emeline Nishimwe yabwiye BBC ko aheruka kuvugana na we taliki 1 Mutarama 2020 saa 5 n’iminota 34 z’igitondo.

Icyo gihe ngo umugabo we, Augustin Niyitegeka, yamubwiraga ko yarangije gushirisha abana ku mpapuro z’inzira ku biro by’abinjira n’abasohoka biri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Niyitegeka yashinze ishyaka rya National Democratic Party-Rwanda (NDP), muri Nzeri umwaka ushize ariko kugeza ubu ntabwo riremerwa n’amategeko y’u Rwanda. Hashize iminsi 13 uyu mugore yitabaje RIB ngo imufashe gushaka umugabo we.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo