RIB iri gukora iperereza kuri Ingabire Victoire wavuzweho gushinga umutwe w’ubwoko bumwe

Nyuma yuko ku wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi hasakaye inkuru ivuga ko Ingabire Victoire ari gushakisha abayoboke no kubashishikariza kujya mu mutwe w’iterabwoba ugizwe n’ubwoko bumwe gusa, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye kumukoraho iperereza.

Ibi byamenyekanye ubwo yitabiraga inama yari yitiriwe iyo guhura n’abayoboke b’ishyaka rye FDU Inkingi yabereye mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe ahazwi nka Sun City Motel.

Abari bayirimo bahamije ko abantu 22 aribo bitabiriye nyuma yo guhabwa ubutumire n’uwitwa Ndatinya wababwiraga ko ari amahugurwa bagiye kwitabira nyuma bakaza guhabwa insimburamubyizi.

Umwe muri abo yagize ati “[Ingabire] Yatubwiye ko ashaka abanyamuryango b’ishyaka rye, ko yifuza ko natwe turijyamo tukanamufasha gushaka abandi bantu. Icyakora yaduhaye ibwiriza rimwe, ngo ntimuzane abatutsi kuko simbakunda, mwibande mu bahutu cyane cyane abahoze mu ngabo.”

Nyuma y’aho aya makuru agiriye hanze, abantu benshi bamaganiye kure ibikorwa by’uyu mugore wafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika muri Nzeri 2018.Mu 2013 yari yarahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamywa ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko kuva aya makuru akimenyekana, iperereza ryahise ritangira.

Ati “Kuva bikimenyekana iperereza riri gukorwa.”

Nyuma yo kurekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, Ingabire Victoire yakunze kuvuga ko we nubwo yarekuwe, nta mbabazi yasabye kuko nta cyaha yakoze.

PNG - 550.8 kb
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza kuri Ingabire wavuzweho gushinga umutwe ugizwe n’ubwoko bumwe gusa

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
text Kuya 20-05-2019

text