REG yatangije uburyo bw’Ikoranabuhanga buzakemura ikibazo cy’abasiragiraga bashaka serivise zayo

Mugihe abaturarwanda bakeneye umuriro w’amashanyarazi biyongera umunsi ku munsi ,ubu ikigo cy’Igihugu cy’ingufu REG cyamuritse urubuga rwayo rwa murandasi(website) ruzafasha abaturage kubona serivisi iki kigo gitanga bitabasabye kujya ku mashami yacyo nkuko byari bisanzwe ndetse n’iminsi byasabaga umukiriya mushya kubona umuriro ikaba yavuye kuri 36 ikagera kuri 20.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 9 Ukwakira 2018,Umuyobozi wa REG Ron Weiss avuga ko uru rubuga (www.reg.rw) nubwo ruzabafasha byinshi mu kugabanya abantu benshi bahoraga ku biro byabo baje gushaka amakuru atandukanye ndetse rukanabafasha kwihutisha serivisi ariko ko ntangaruka ruzagira ku bakozi ngo babe bagabanwa.

“mbere na mbere turashishikariza abakiriya bacu gukomeza kutwegera tukabaha amakuru bakeneye cyane muri iki gihe bataramenyera uru rubuga tukanarubasobanurira uburyo rukoramo ndetse hari n’abakiriya bacu badafite mudasobwa bazakomeza kuza hano”. Ron Weiss akomeza agira ati:

” Intego dufite irakomeye cyane ni uguha abanyarwanda bose umuriro mu mwaka wa 2024, ibi rero bidusaba kongera uburyo abantu batugeraho ari nako n’abakiriya biyongera buri mwaka. Ubwo rero tuzongera uburyo duhura n’abakiriya bacu tunongerere imbaraga abakozi bacu aho kubagabanya”.

Urubuga rwa REG arirwo www.reg.rw ruzanafasha abaturage bashya bashaka kubona umuriro kurwuzirizaho amakuru asabwa batiriwe bayajyana ku mashimi y’iki kigo nkuko byari bisanzwe bikorwa.

EG kandi yanamuritse urubuga rureberwaho amakuru ajyanye n’ingurane mu gushakira umuti urambye ikibazo cy’amakuru yerekeye dosiye zizikomokaho.

Uwagenewe ingurane y’ibyangijwe mu iyubakwa ry’imiyoboro n’ingomero by’amashanyarazi, ashyiramo nomero ye y’indangamuntu, akabona amakuru yose yerekeye dosiye ye.

Weiss ati “Urubuga twamuritse ruriho uburyo abantu bakoresha mu gusaba amashanyarazi ku nshuro ya mbere. Aho kuza mu biro byacu kuzuza inyandiko, babikora kuri internet. Indi serivisi ni ijyanye n’ingurane. Murabizi ko abakiliya bacu bafite icyo kibazo, bazaba bafite uburyo bwo kureba aho dosiye yabo igeze n’amakuru ayerekeye.’’

Umufatabuguzi azajya yishyurwa bisanzwe binyuze kuri banki asanzwe akoresha.

Muri raporo y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro ya 2017-2018 igaragaza ko abakiriya b’iki kigo biyongereye ho 10% kuko bavuye ku ijanisha rya 36.5% bakagera ku ijanisha rya 46.5% ry’Abanyarwanda bose.

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo