REG yakoreye agashya uturere 13

Ikigo gishinzwe ingufu (REG) kimaze iminsi cyishyuza uturere ibirarane by’amafaranga y’amashanyarazi yahawe abaturage, tumwe dufatirwa ibyemezo byo gukupirwa umuriro ku biro dukoreramo.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uturere 13 muri 30 tugize u Rwanda twahuye n’iki cyemezo cyo gukurirwaho amashanyarazi nubwo bitagiye bimara igihe kinini.

Bivugwa ko mbere yo gukupirwa umuriro, utu turere twari twarandikiwe na REG ituburira, idusaba kwishyura umwenda usaga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda umaze imyaka irindwi, kuko uhera mu 2011/12.

Ayo ni amafaranga uturere twagombaga gutanga nk’uruhare rw’abaturage, kugira ngo bagezweho umuriro w’amashanyuarazi.

Kuri uyu wa Kane, akarere ka Nyamasheke kiriwe nta mashanyarazi gafite, umunsi wose hakoreshwa moteri kugeza kuri uyu wa Gatanu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien, yabwiye IGIHE ko bishyuzwa miliyoni zisaga 400Frw.

Yavuze ko bakupiwe bamaze kwishyura miliyoni 115Frw, bakaba bari mu biganiro ngo barebe uko andi yakwishyurwa gahoro gahoro, ariko badakomeje gukupirwa umuriro.

Yagize ati “Hari amafaranga akarere kagombaga gutanga yitwa uruhare rw’abaturage […] twari twarabishyuye miliyoni 115Frw, hasigaye arenga miliyoni 300Frw. Turababwira tuti ‘amashanyarazi koko yahawe abaturage bacu ariko gukupa ntabwo aribyo bya ngombwa’.”

Amakuru avuga ko hakomeje ibiganiro ku mpande zombi kugira ngo uturere tugaragaze uburyo bwo kwishyura.

Hari amakuru ko mu tundi turere twakupiwe umuriro harimo Rusizi na Rulindo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo