REB igiye gushyikiriza RIB abarimu bakopeje abanyeshuri mu bizamini bya Leta

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi, REB kiratangaza ko kigiye gushyikiriza urwego rw’igihugu cy’ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB ibirego ku barimu bagize uruhare mu gukopeza abanyeshuri mu gihe cy’ikorwa ry’ibizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2018.

Mu bizamini bosoza uyu umwaka wa 2018 hagaragaye agashya cyane mu ikorwa ry’ibizamini bya Leta aho hanirukanywe uwari ushinzwe gukurikirana ikorwa ry’ibizamini bya Leta kuri Site ya Kinyinya. Bityo ibi nabyo bikozwe nkuko REB ibivuga byaba bibaye agashya nako kaba karanze intangiriro z’uyu mwaka mushya wa 2019.

Gufasha abana mu gukopera ni umuco mubi utagakwiye kuranga abarezi kandi n’ubikora agomba kubihanirwa mu buryo bw’amategeko.

Ntabwo Leta yakomeza kwihanganira umuco wo kudahana kuko byaba ari ugukuza iki cyaha kandi kinambura umunyarwanda indangagaciro y’ubunyangamugayo.

Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Dr Munyakazi Isaac yabigarutseho mu muhango wo kumurika ku mugaragaro amanota y’abatsinze avuga ko abarimu bagaragaweho n’icyo kibazo bagera ku icyenda amazina yabo bayafite kandi ko kiriya ari icyaha gikomeye bagomba gukurikiranwaho.

Yakomeje avuga ko iyo icyo cyaha cyakozwe n’umwana ahabwa ibihano bikomeye kuko ahabwa zero mu bizamini byose ariko iyo byakozwe n’umwalimu ni icyaha gihanwa n’amategeko akaba aribyo tugomba gukora tukabashyikiriza urwego rw’igihugu cy’ubugenzacyaha.

Imibare y’abafatiwe mu bikorwa byo gukopera mu mwaka wa 2017 bari 354 mu mashuri abanza na 83 mu cyiciro rusange.

Twashatse kumenya icyo uru rwego rw’ubugenzacyaha bubivugaho ndetse n’inyito y’iyi cyaha maze ntibyadukundira kuvugana n’umukozi w’urwego rw’ubugenzacyaha.

PNG - 862.1 kb
Ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya Leta by’umwaka ushize wa 2018, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri abanza n’Ayisumbuye, Munyakazi Isaac, yavuze ko abarimu bakopeje abanyeshuri bagomba gushyikirizwa ubugenzacyaha bagakurikiranwa

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo