RDF yasezereye abasirikare 1039 abandi 410 bajya muri ’Pansiyo’

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga 2020, igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyakoze umuhango wo gusezera ku basirikare 1449, harimo abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru (Pansiyo), abafite amasezerano yarangiye ndetse n’abafite uburwayi. Muri abo basirikare harimo aba Ofisiye bakuru 41.

Umuhango wo gusezera kuri abo basirikare 1449 basoje imirimo yabo neza mu Ngabo z’u Rwanda wabaye ku wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga 2020, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen Albert Murasira.

Aba basirikare basezerewe barimo 410 bagiye mu kiruhuko k’izabukuru n’abandi 1039 basoje amasezerano y’akazi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).

Mu basezerewe harimo abasirikare bakuru (Senior Officers) 41 na ba Ofisiye n’abafite andi mapeti 369 bagiye mu kiruhuko k’izabukuru, mu gihe 1018 basoje amasezerano bari bafitanye na RDF na ho 21 basezererwa kubera ibibazo by’ubuzima bafite.

Minisitiri Maj Gen Murasira yashimiye abasoje imirimo yabo ubwitange bagaragaje, serivisi batanze batizikama ndetse n’uruhare ntagereranywa bagize mu kubaka Igihugu.

Yagize ati “Mwese waritanze buri wese ku giti ke, kandi mwagize uruhare mu kubaka u Rwanda twishimira kwita iwacu huje amahoro.”

(Rtd) Col Jill Rutaremara wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko k’izabukuru yashimangiye ko basoje imirimo yabo bishimye kuko uruhare bagize mu kubuhora u Rwanda rutabaye imfabusa.

Ati “Mu gihe tugiye mu kiruhuko k’izabukuru, dufashe uyu mwanya twizeza Umugaba w’Ikirenga (Perezida Paul Kagame) ndetsen’ubuyobozi bwose bwa RDF ko tuzakomeza kuzirikana urugama rwo kubohora Igihugu cyacu kandi tutazagambanira bagenzi bacu muri urwo rugamba tugikomeje.”

Umuhango wo gusezera ku basirikare basoje imirimo yabo neza ubaye ku nshuro ya 8, abasezerewe bakaba bahawe ibyemezo bishimangira akazi bakoze mu ngabo z’u Rwanda.

Uwo muhango kandi witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura, n’abandi bayobozi bakuru muri RDF.

U Bwongereza bwahagurukiye ba ruharwa mu guhonyora uburenganzira bwa muntu batibagiwe no kubica, impunzi z’Abarundi mu kababaro k’iyicwa rya bagenzi bazo, haribazwa niba koko ’IBIFI BININI’ byahagurukiwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo