RDF mu iperereza kuri Sergeant Robert ukekwaho gusambanya umwana

Ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda buratangaza ko bwatangiye Iperereza ku birego byo gusambanya umwana w’umukobwa bivugwa kuri Sergeant Major Kabera Robert uzwi nka Sergeant Robert mu buhanzi.

Itangazo ryasohowe n’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) rivuga ko Ubushinjacyaha bwacyo bwatangiye iperereza ku birego bishinjwa Sergeant Major Kabera Robert uzwi nka Sergeant Robert.

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko ibi byaha bivugwa kuri Sergeant Major Kabera Robert yabikoreye umwe mu bo mu muryango we bivugwa ko byakozwe tariki 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

RDF yizeza ko ubutabera kuri iki kibazo buzatangwa kandi ikavuga ko niba biriya bikorwa byarabayeho binyuranyije n’amategeko y’u RWanda ndetse n’amahame ngengamyitwarire n’indangagaciro za RDF.

Amakuru yatambutse muri bimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yavugaga uyu musirikare ari gushakishwa ngo kuko yatorotse.

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko kiri gukoresha imbaraga zishoboka ngo ukekwaho iki cyaha aboneke.


Igisirikare cy’u Rwanda cyatangiye iperereza kuri Sergeant Robert ubu uri gushakishwa akekwaho gusambanya umwana

YARAMWIBYE NTABAZA INZEGO ZOSE MBURA UNTABARA, WA MWANA WARI WIBWE N’UMUDIPLOMATE YAVUZE IBIKOMEYE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo