RDF ivuga ko yafatiye muri Nyungwe abarwanyi 19 b’umutwe wa RED TABARA

Ingabo z’u Rwanda, RDF zahishuye ko ku wa 29 Nzeri 2020 zafashe mpiri abarwanyi 19 bavuga ko ari abo mu mutwe wa RED TABARA wigamba ko urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Itangazo rya Minisiteri y’ingabo y’u Rwanda rivuga ko bariya barwanyi bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe mu gice cy’Umurenge wa Ruheru.

Rigira riti “Taliki 29, Nzeri, 2020 ubwo abarwanyi 19 b’Abarundi biyemerera ko bakorera mu mutwe wa Red Tabara bafatwaga bageze mu Rwanda bavuye i Burundi. Bafatanywe intwaro, bafatirwa mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru ku gice cy’ishyamba rya Nyungwe.”

Iri tangazo rivuga ko ryamenyesheje Umutwe ushinzwe kureba uko ibihugu bituye aka karere bishyira mu bikorwa ibyo kudashotorana (Great Lakes Region Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) kugira ngo ubisuzume neza hamenyekane icyo abo uri Red Tabara bashakaga mu Rwanda.

Ku wa 27 Kamena 2020, abantu bitwaje intwaro bagera mu 100, bitwaje imbunda zirimo mashinigani (machine guns) n’izirasa za rockettes, bagabye igitero mu Karere ka Nyaruguru kigwamo bane mu bakigabye nkuko byavuzwe, ndetse abasirikare batatu b’u Rwanda bivugwa ko bahakomerekeye byoroheje. Izi nyeshyamba zari zifite ibikoresho byavuzwe ko ari iby’u Burundi.

Mu kwezi gushize kandi, uyu mutwe w’Inyeshyamba zivuga ko zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi wa RED-Tabara wiyemereye ko ariwo uri inyuma y’ibitero bitandukanye biri kugabwa mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Mu bitero biheruka kugabwa mu Burundi RED-Tabara igashyirwa mu majwi ko yaba ariyo ibiri inyuma harimo icyo ku wa 23 Kanama 2020 cyabereye ahitwa Gahuni muri Komini ya Bugarama mu Ntara ya Rumonge, cyaguyemo abagera kuri 16.

Uyu mutwe kandi unashinjwa kuba inyuma y’ikindi gitero cyagabwe i Matongo mu Ntara ya Kayanza ku wa 11 Nzeri 2020.

Nubwo muri ibi bitero byose RED-Tabara yashyirwaga mu majwi yo kuba ibiri inyuma ntiyigeze ibyemera na rimwe kugeza ku wa 15 Nzeri ubwo Umuvugizi w’uyu mutwe, Nahimana Patrick, yeruraga akabwira BBC ko RED-Tabara ari yo yagabye ibitero mu Burundi.

Yagize ati “Ibyo bitero byose birimo biraba mu Burundi birwanya Leta y’i Bujumbura ni RED Tabara irimo kubikora kuva muri Kanama kugeza n’uyu munsi.”

Yakomeje avuga ko nta gihugu na kimwe kibashyigikira uretse bagenzi babo b’Abarundi.

Nahimana avuga ko mu byo RED Tabara ishaka harimo n’uko impunzi z’Abarundi zitaha hatabayeho icyo yise ‘ivangura’.

Mu bindi bitero byagiye biba bikavugwa ko ari RED Tabara yabigizemo uruhare harimo icyabaye mu Ugushyingo 2019 kikagabwa ku Ngabo z’u Burundi zari mu gace ka Kibira mu Ntara ya Cibitoke cyahitanye abantu 50.

Mu kwezi gushize, Perezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko abo biyita abarwanyi baza bakica abaturage ari abagizi ba nabi, ngo kuko nta wavuga ko u Burundi buterwa kandi abategetsi babwo n’abashinzwe umutekano batari mu kaga.


RDF ivuga ko yafashe abarwanyi 19 b’umutwe wa RED TABARA uvuga ko urwanya ubutegetsi bw’u Burundi mu ishyamba rya Nyungwe

Abayobozi ba ADEPR bose bakuweho, ubu iyobowe n’umugore Mbere yuko haboneka uyiyobora mu nzibacyuho, byinshi wabimenyaho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo