RDC: Uwari Musenyeri wa Kinshasa yashimangiye ko Fayulu ari we watsinze amatora

Cardinal Laurent Monsengwo Pasinya wahoze ari Musenyeri wa Kinshasa, yashimangiye ko Martin Fayulu ariwe watsinze amatora ya Perezida muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Ni mu gihe Félix Tshisekedi wemejwe na Komisiyo y’Amatora ko ariwe watsinze amaze ukwezi arahiriye kuyobora iki gihugu.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo yari i Bruxelles mu Bubiligi mu nama yateguwe na kiliziya yiga ku hazaza ha RDC, Monsengwo yavuze ko abapadiri bashingiye ku byabonywe n’indorerezi zabo, Fayulu ariwe watsinze.

Monsengwo utarashyigikiraga ubutegetsi bwa Kabila, yavuze ko kuba Fayulu ari we watsinze akaba atayobora ariho ikibazo cy’ingutu kiri.

Nubwo intsinzi ya Tshisekedi yemejwe na Komisiyo y’Amatora bikaza no gushimangirwa n’Urukiko rw’Ikirenga, Inama y’Abepisikopi muri RDC, Cenco yo ihamya ko habayemo uburiganya ishingiye ku byo yabwiwe n’indorerezi zigera ku bihumbi 40.

Martin Fayulu avuga ko yatsinze amatora ku majwi 61%, agahamya ko Tshisekedi ashobora kuba yaragiye ku butegetsi nyuma y’amasezerano y’ibanga yagiranye na Joseph Kabila yasimbuye.

PNG - 672 kb
Cardinal Laurent Monsengwo Pasinya wahoze ari Musenyeri wa Kinshasa, yashimangiye ko Martin Fayulu ariwe watsinze amatora

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo