RDC: Umutwe wa ADF wishe abantu 19 unatwika Kiliziya

Mu mpera z’ukwezi kwashize kwa cumi, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zatangaje ko zatangije ’ibitero bikomeye’ ku mutwe wa ADF mu gace ka Beni.

Byabaye nyuma y’inama yahuje abahagarariye ingabo z’ibihugu bya DR Congo, Burundi, Rwanda, Uganda na Tanzania yemeje ubufatanye mu kurwanya inyeshyamba muri DR Congo gusa bigaragara ko bikigoranye kugira ngo imitwe yitwaje intwaro yose iranduke ku butaka bwa RDC.

Nk’ubu mu ijoro ryakeye mu Mujyi wa Goma muri RDC, abarwanyi ba Kisilamu bivugwa ko ari abagizi umutwe ADF bishe abantu 19 batwika n’imwe muri Kiliziya z’aho.

Bivugwa ko babikoze bihimura ku gitero baherutse kugabwaho n’ingabo za DRC zigamije kubahashya.

Ubuyobozi bwo muri kariya gace buvuga ko hari abandi bantu benshi bariya barwanyi batwaye bunyago.

Abarwanyi ba ADF bamaze imyaka igera kuri 20 bakorera muri kariya gace bakaba bavugwaho kwica no gukura abaturage mu byabo.

N’ubwo ibikorwa bya ADF byitirirwa Islamic State kugeza ubu abahanga ntibaramenya urugero imikoranire hagati y’iyi mitwe iriho.

Abaturage bavuga ko uriya mutwe ukorera no mu mugi wa Beni aho uherutse kwica abaturage barindwi.

Donat Kibwana uyobora Beni avuga ko mu byumweru bike bishize abarwanyi ba ADF bishe abandi baturage 12 mu mudugudu wa Mavete, bakanatwika iduka ry’imiti, urusengero kandi batwara bunyaho abandi baturage.

Kuva ibitero by’ingabo za RDC byatangira kuri uriya mutwe, bivugwa ko umaze kwica abaturage bagera kuri 70.


Ubwo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zatangiraga kugaba ibitero ku mutwe wa ADF mu gace ka Beni

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo