RDC: Umurwayi wa nyuma wa Ebola yavuye mu bitaro

Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, umurwayi wa nyuma wa Ebola yasezerewe mu kigo yari arwariyemo.

Nyuma y’umwaka umwe n’igice Ebola yongeye kugaragara muri iki gihugu ku nshuro ya cumi mu mateka yacyo, ubu hari icyizere ko vuba aha iyo ndwara ishobora gutangazwa ko itakirangwa muri Kongo.

Yahitanye abantu 2,300 muri Kongo.

Abakora mu bikorwa by’ubuvuzi bagaragaye babyina mu mihanda yo mu mujyi wa Beni ubwo uwo murwayi wa nyuma wa Ebola yasezererwaga.

Mu burasirazuba bwa Kongo, ubu hari icyizere ko igihe cy’icika rya Ebola cyegereje.

Ariko mbere yuko bitangazwa ku mugaragaro ko nta Ebola ikirangwa muri Kongo, bigomba gusaba ko hashira iminsi 42 ikurikirana nta murwayi mushya wa Ebola ugaragaye, icyo gihe cy’ingenzi kiracyasigaje ukwezi kumwe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryavuze ko abakozi mu by’ubuvuzi bari imbere mu rugamba rwo guhangana na Ebola, ari intwari mu rwego rw’ubuzima.

Bamaze igihe bahanganye na Ebola muri ako karere kabarizwamo imitwe itandukanye y’inyeshyamba kandi kiganjemo amakuru ayobya.


Uwo murwayi wa nyuma wa Ebola i Beni ubwo yakirwaga amaze gusezererwa

Ibyavuze ko Itorero ADEPR ryaba rikorana n’abarwanya igihugu, Umuvugizi Wungirije uri mu nkiko akurikiranweho inyandiko mpimbano, abari abayobozi b’Itorero na bo bakurikiranweho n’inkiko kunyereza umutungo waryo, uko Itorero rihagaze ubu n’ibindi, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasitori Ephrem Karuranga yabigarutseho muri iki kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo