RDC: Umupolisi wivuganye uwamaganaga Kabila yakatiwe gufungwa burundu

Umupolisi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo warashe akica umuntu wari mu myigaragambyo i Mbandaka, mu burasirazuba bushyira uburengerazuba yakatiwe igifungo cya burundu.

Bivugwa ko uwo mupolisi yarashe uwo muntu ubwo yarimo ataha iwe mu rugo avuye mu myigaragambyo.

Abantu babiri bishwe barashwe n’abashinzwe umutekano mu myigaragambyo iheruka yari ishyigikiwe na Kiliziya Gatolika.

Hashize igihe muri Kongo haba imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila wagumye ku butegetsi kandi Manda ye agenerwa n’Itegeko Nshinga ry’igihugu yararangiranye n’umwaka wa 2016.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo