RDC: Se wabo wa Perezida Tshisekedi yishwe na COVID-19

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, RDC haravugwa inkuru y’akababaro y’urupfu rutunguranye rwa Musenyeri Gérald Mulumba uvukana na Se wa Perezida Félix Tshisekedi, witabye Imana azize icyorezo cya Coronavirus/COVID-19.

Uyu Musenyeri Mulumba ni we wari ukuriye gahunda z’urugo rwa Perezida Tshisekedi.

Amakuru y’urupfu rw’uyu wari ufite umwanya muri Leta ungana na Minisitiri, rwemejwe n’abo hafi muri Kiliziya Gatolika.

Umwe mu bagize Guverinoma muri RDC, yabwiye Actualite.cd ko ‘Mgr Mulumba, yavurirwaga mu rugo, umurambo we ukaba wajyanywe mu buruhukiro’.

Yavuze kandi ko Perezida Tshisekedi yashenguwe n’uru rupfu kuko Mgr Mulumba yari Se wabo.

Icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye bwa mbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 10 Werurwe 2020, kugeza ubu muri iki gihugu abagera kuri 254 bamaze kucyandura, abagera kuri 21 imaze kubica naho 21 bamaze gukira.


Musenyeri Gérald Mulumba uvukana na Se wa Perezida Félix Tshisekedi, yitabye Imana azize uburwayi bwa Coronavirus

Abanyamakuru bati “Noneho Amb Olivier Nduhungirehe arahungirahe”, iyumvire ubusesenguzi bwabo muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo