RDC: Perezida Félix Tshisekedi yaciye iteka asaba ikintu gikomeye

Perezida wa Congo Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yategetse ko mu gihugu cye hagomba gushyirwaho umunsi ngarukamwaka wo kuramya no guhimbaza Imana banasengerra igihugu muri rusange.

Ibi uyu mukuru w’igihugu yabigarutseho nyuma y’iminsi mike yakiriye agakizza akabatizwa mumazi menshi.

Perezida Tshisekedi yavuze ko uyu munsi wajya uba ari ku cyumweru imihango ikajya ibera muri Stade ya Martyrs.

Perezida Tshisekedi yakomeje avuga ko aya masengesho yazajya aba mu ntangiriro z’umwaka cyangwa se mu mpera zawo.

N’ubwo Umukuru w’iki gihugu yavuze ibi ubwo yaganiraga n’abaturage b’iki gihugu, yavuze ko bidahise biba ihame kuko bigomba kubanza kwemezwa n’ Inteko Nshingamategeko maze ikaba ariyo yemeza n’umunsi.

Perezida Tshisekedi n’ubwo abanyagihugu badahuje ukwemera, ngo nk’Abapasitoro, Abapadiri, Intumwa, Abahanuzi, Abaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana ndetse n’Abanyapolitike bagomba kwibona muri uyu muco.

Perezida Tshisekedi yavuze ko ari intego bagomba kwiha nk’Abakongomani bose bashimira Imana ku byo imaze kubakorera by’umwihariko mu buryo bwa Politike, umutekano ndetse n’ubukungu bagezeho.

Yavuze ko muri iki gihe cyo gusenga kizajya kigira aho kivana n’aho kigeza abaturage b’iki gihugu ndetse kikabafasha kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano wa DRC.

JPEG - 42.4 kb

Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yategetse ko hajyaho umunsi ngarukamwaka wo gushima Imana

JPEG - 28.1 kb

Perezida Félix Tshisekedi aherutse kubatizwa mu mazi menshi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Bajyumugambi Moses Kuya 4-07-2019

Wow!!!! biranejeje peee iyaba bose babikoraga nkuwo ni byiza cyaneee

binel Kuya 3-07-2019

good good

Uwimana Kuya 1-07-2019

Ibi nibyiza cyane uyu mu president azanye byose numugambi wi mana