RDC: Minisitiri w’Ubuzima yeguye kubera kutumvikana mu kurwanya Ebola

Minisitiri w’Ubuzima muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo, Olly Ilunga yeguye ku mirimo ye mu kwamaganira kure icyemezo cya Leta yafashe mu Cyumweru gishize atumva kimwe nayo kijyanye no kurwanya Ebola mu burasirazuba.

Mu ibaruwa yanditse avugamo kwegura kwe, Minisitiri w’Ubuzima Oly Ilunga, yavuze ko uwo mwanzuro wafashwe mu Cyumweru gishize urimo kwivanga kwa Perezidansi mu bikorwa byo guhangana na Ebola.

Iyi ndwara ikomeje kwica abantu mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa Minisitiri Oly Ilunga avuga ko anenga uburyo amahanga yashyize igitutu ku gihugu agatuma kemera igerageza rya kabiri ry’inkingo za Ebola we atari abishyigikiye.

Kuva muri Kanama 2019, abantu bagera ku 1,700 bamaze guhitanwa na Ebola muri Congo Kinshasa.

Mu cyumweru gishize, Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (World Health Organisation, WHO/OMS) watangaje ko Ebola ari icyorezo gihangayikishije Isi yose, kikaba gikeneye ubufatanye mpuzamahanga mu kukirwanya.


Uwari Minisitiri w’Ubuzima muri RDC, Olly Illunga, avuga ko yababajwe no kwivanga mu gikorwa cyo kurwanya Ebola

BBC





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo