RDC: Martin Fayulu wamaganye intsinzi ya Tshisekedi yatorewe ubudepite

Martin Fayulu wari umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, RDC yamaze kugirwa umudepite nyuma y’inkundura yari amazemo iminsi yo kwamagana instinzi ya Tshisekedi.

Kuri uyu wa Kane nibwo hatangajwe urutonde rw’abantu 485 baherutse gutorwa n’abaturage ba Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ngo bazabahagararire mu Nteko Ishinga Amategeko. Muri bo hari mo Martin Fayulu Madidi kugeza ubu utaremera ko yatsinzwe amatora yo kuba Umukuru w’igihugu.

Martin Fayulu wabaye uwa kabiri mu matora y’umukuru w’igihugu muri RDC n’amajwi arenga 34 %, yagizwe umudepite uhagarariye Kinshasa nyuma y’aho Komisiyo y’Amatora y’iki gihugu, CENI itangaje urutonde rw’Abadepite 485 batarimo abo mu ntara 3 zitatoye zirimo Beni, Butembo na Yumbi zizatora tariki 31 Werurwe 2019.

Martin Fayulu uherutse kurega CENI mu rukiko nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu n’Abaturage kugira ngo rumurenganure, nyuma y’aho urushinzwe kurinda Itegeko Nshinga mu gihugu cya RDC, rutesheje agaciro ikirego cye.

Ishyaka rya LAMUKA Fayulu yari abereye umukandida riri mu yagize amajwi menshi mu Nteko Ishinga Amategeko, ariyo mpamvu n’uyu mugabo yabonyemo umwanya.

CENI yatangaje bamwe mu badepite batsindiye imyanya mu Neko baburaho 15 bazaturuka muri za ntara 3 zitatoye hanyuma bakazatangazwa nyuma y’amatora ateganyijwe ku wa 30 Werurwe uyu mwaka.

PNG - 538.2 kb
Martin Fayulu Madidi yatorewe kuzahagararira umugi wa Kinshasa mu Nteko ishinga amategeko ya DRC

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo