RDC: Martin Fayulu arasaba Perezida Tshisekedi kwegura

Ku cyumweru tariki ya 28 Mata 2019 ubwo yari mu nama i Kinshasa, Martin Fayulu, nk’umwe mu bayobozi b’ihuriro ry’amashyaka ryiswe Lamuka yasabye Perezida Etienne Tshisekedi kwegura ngo kuko ntaho aganisha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bimwe mu bishingirwaho na Martin Fayulu asaba Perezida Etienne Tshisekedi kwegura ngo ni uko ingengo y’imari yakabaye ikoreshwa umwaka wose, Tshisekedi amaze kuyikoresha mu minsi ijana.

Ikindi Martin Fayulu ashingiraho asaba ubwegure bwa Tshisekedi ngo ntiyiyumvisha uburyo igihugu kimara amezi atatu kitagira Minisitiri w’Intebe na Guverinoma.

Jeuneafrique dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo yari mu nama i i Kinshasa atariye indimi mu kunenga Perezida Tshisekedi avuga ko muri RDC ntacyo bafite agendeye ku gihe igihugu kimaze nta Guverinoma gifite.

Yagize ati "“Nagarutse, ubu tugiye gusaba umuvandimwe Etienne Tshisekedi kwegura. Hashize iminsi 94 nta Minisitiri w’Intebe , ibyo bisobanuye ko ntacyo dufite hano muri Repubulika Demokarasi ya Congo.”

Hashize iminsi bivugwa ko Perezida Tshisekedi n’uwo yasimbuye ku butegesi Kabila bananiwe kumvikana k’ugomba kuba Minisitiri w’Intebe ari nayo ntandaro yo kuba iki gihugu kitarabasha kugira Guverinoma.

Martin Fayulu yatsinzwe na Tshisekedi mu matora yabaye mu mpera z’umwaka ushize.

Yanze kwemera ko yatsinzwe hitabazwa urukiko rurengera Itegeko Nshinga narwo rwemeza ko Tshisekedi ari we watsinze.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo