RDC: Kiliziya Gatolika ntiyemera ko Félix Tshisekedi yatsinze amatora by’agateganyo

Nyuma y’amasaha makeya Komisiyo y’amatora muri RDC (CENI), itangaje amajwi y’agateganyo mu matora ya Perezida wa Repubulika, Kiliziya Gatolika yo muri iki gihugu yateye utwatsi ibyavuye muri aya matora by’agateganyo, ivuga ko bidahuye n’ibyo indorerezi zayo zabonye mu biro by’amatora yo kuwa 30 Ukuboza 2018.

Komisiyo y’amatora muri RDC (CENI), yaraye itangaje ko Félix Tshisekedi yatorewe kuba Perezida n’amajwi 7 051 013 angana na 38,57% by’amajwi amaze kubarurwa. Martin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri na 6 366 732 bingana na 34,83%, imbere ya Emmanuel Ramazani Shadary watowe n’abaturage 4 357 359 bingana na 23,84%.

Inama y’Abepiskopi Gatolika (CENCO) yatangaje ko ibyatangajwe bidahuye n’ibyo indorerezi zayo 40 000 zabonye ari na byo byaranashingiweho mu cyumweru gishize itangaza ko izi uwatsinze amatora bigendanye n’ibyo abaturage batoye.

Itangazo ry’iyi nama rigira riti “Twabonye ko ibyavuye mu matora ya Perezida uko byatangajwe na CENI, bidahuye n’ibyakusanyijwe n’indorerezi zacu yaba ku biro by’itora ndetse n’ahabaruriwe amajwi”.

Gusa Kiliziya Gatolika yashimye ko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu by’agateganyo bica amarenga y’amateka adasanzwe muri RDC yo guhererekanya ubutegetsi, isaba abaturage kwirinda ibikorwa byose byaganisha ku mvururu.

Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Stéphane Dujarric, na we yahamagariye impande zose kwirinda ibikorwa by’ihohoterwa, asaba abahanganye mu matora kwitabaza inzira ziteganywa n’Itegeko Nshinga n’itegeko ry’amatora mu gihe batanyuzwe n’ibyayavuyemo.

PNG - 668.6 kb
Uyu ni Musenyeri Marcel Utembi uyobora inama y’Abepiskopi muri RDC (CENCO)

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Cyuma Kuya 10-01-2019

Guhererekanya ubutegetsi muli rdc hakurikijwe ibyavuye mu matora libres nta n’intambara ibaye bizaba amateka akomeye muri iki gihugu kuko bizaba ari ubwa mbere dans son histoire kuva kibonye ubwigenge depuis plus de 50 ans