RDC: Kiliziya Gatolika iri gututumbya umwuka mubi mu baturage ibeshya ko izi uwatsinze amatora

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu minsi ishize hasojwe amatora yo guhitamo uzasimbura Perezida Kabila avuye ku butegetsi kuko Itegeko Nshinga rya Kongo ritamwemereraga kongera kwiyamamaza.

Aya ni amatora ari kugarukwaho n’ibitangazamakuru byinshi byo mu isi kuko hari icyo asobanuye ku ruhando mpuzamahanga. Benshi bavuga ko umukandida watanzwe n’amashyaka ari ku butegetsi Bwana Ramazan Shadry ariwe uzegukuna intsinzi.

Icyo babishingiraho ni uko hazakorwa ibishoboka byose yaba uburiganya n’ibindi byose aribyo bizatuma yegukana iyo ntsinzi.

Nyuma y’amatora rero Kiliziya Gatolika yatangiye gutangaza ibihuha ivuga ko yo izi bidasubirwaho uwatsinze aya matora. Aha wakibaza niba Kiliziya ari Komisiyo ishinzwe amatora bikakuyobera.

Icyakora ibinyamakuru birimo Jeune Afrique na SABC News, byavuze ko Kiliziya Gatolika isanzwe ifite ijambo rikomeye muri iki gihugu yatangaje ko mu gihe cy’amatora, yari ifite indorerezi ibihumbi 40 mu gihugu cyose, zagenzuraga uko amatora yakozwe tariki ya 30 Ukuboza 2018 bigatuma ivuga ko izi neza uwatahukanye intsinzi.

Abakurikiranira hafi Politike yo muri Kongo bavuga ko Kiliziya iri kuzana ibihuha kandi bidafite aho bishingiye bikaba byazana umutekano muke hagati y’Abanyekongo.

Bizaba ikibazo mu banyekongo niba uwo Kiliziya ivuga ko yatsinze amatora atariwe Komisiyo y’amatora yo muri Kongo izatangaza.

Biteganyijwe rero ko uwatsinze amatora azatangazwa bidasubirwaho muri iki cyumweru bigatangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Kongo (CENI).
Ubundi mu busanzwe Komisiyo yemerewe gutangaza ibyavuye mu matora ni Komisiyo y’Amatora yonyine kuko ariyo ibifitiye ububasha.

Kiliziya Gatolika ivuze ibi nyuma gusa y’amasaha make Perezida wa Komisiyo y’Amatora, avuze ko kubera ibibazo byavutse mu gushyira hamwe amajwi, gutangaza by’agateganyo ibyayavuyemo byagombaga kuba kuri iki cyumweru, bishobora gukererwa.

Hagati aho kandi Umuvugizi wa Guverinoma, Lambert Mende, yihanangirije itangazamakuru mpuzamahanga arisaba kudatangaza ibyavuye mu matora, kuko ngo aka kazi gafitwe na Komisiyo y’Amatora gusa.

Kuri uyu wa Gatatu ni nabwo Mende yatangaje ko umurongo wa Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yumvikaniragaho muri iki gihugu ufunzwe ndetse uwari uyihagarariye i Kinshasa yambuwe ibyangombwa.

Kwambura ibyangombwa Florence Morice ngo byatewe no kutubahiriza itegeko rigenga amatora ndetse n’amahame ngengamyitwarire agenga abanyamakuru b’abanyamahanga batara inkuru z’amatora.

Ubuyobozi bwa RDC kandi bushinja RFI gukwiza umwuka mubi mu baturage bategereje ibizava mu matora by’agateganyo.

Mende yagize ati “Ntabwo tuzemera ko radio ishyira peteroli mu kibatsi cy’umuriro mu gihe dutegereje ko ibyavuye mu matora by’agateganyo bitangazwa”.

Mende yavuze ko RFI yatangazaga ibyavuye mu matora n’uko bihagaze kandi kubarura amajwi bitararangira. Yavuze ko Perezida wa Komisiyo y’Amatora ari we ufite uburenganzira bwo gutangaza ibyayavuyemo.

Bamwe mu bakandida bahabwa amahirwe barimo Emmanuel Ramazani Shadary watanzwe na Perezida Joseph Kabila, Martin Fayulu na Felix Tshisekedi batavuga rumwe na Leta.

PNG - 680.6 kb
Uyu ni umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abepisikopi muri RDC, Padiri Donatien Nshole Babula

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Vovo Kuya 5-01-2019

Kiliziya gatorika nayobewe igihe ivugira ivanjiri. Mbona yibera no mu myigaragambyo;nibindi bikorwa bidafite aho bihuriye numuhamagaro wabo.