RDC: Kaminuza ya Kinshasa yapfiriyemo umupolisi itegekwa gufunga imiryango

Polisi mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Kinshasa yafashe icyemezo cyo gutegeka abanyeshuri bose ba Kaminuza ya Kinshasa kugenda nyuma y’urupfu rw’umupolisi.

Umupolisi yiciwe mu myivumbagatanyo yabaye muri iki cyumweru inakomerekeramo abanyeshuri babarirwa muri mirongo.

Imyigaragambyo yamaze iminsi ibiri mu murwa mukuru yasembuwe n’iyongera ry’amafaranga y’ishuri yikubye hafi inshuro ebyiri.

Itangazo ryasohowe na Polisi ryavuze ko abanyeshuri bahawe amasaha 48 kugira ngo babe bavuye kuri Kaminuza no mu nzu z’amacumbi kandi ko uzafatwa akiri kuri Kaminuza nyuma y’uyu munsi ku wa Kane tariki ya 09 Mutarama 2020, azafatwa nk’umucengezi akaba n’umwanzi wa rubanda.

Perezida Felix Tshisekedi ategerejwe kubonana n’itsinda riserukira abanyeshuri mu nama y’abaminisitiri izaba ejo ku wa Gatanu mu rwego rwo kuganira kuri iki kibazo.


Polisi yavuze ko umunyeshuri uzaba akiri kuri kaminuza nyuma ya none ku wa Kane azafatwa nk’umwanzi

Muri iyi Video, umunyamakuru w’UMUBAVU yadutembereje umusozi wa ’Kinyamakara’, umusozi w’ibitangaza n’umugisha udasanzwe abahazi bavuga ko watoranyijwe n’Imana benshi bakundaga kujya gusengeraho gusa ubu harafunzwe nyuma yuko hapfiriye umuntu:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo