RDC: Jenerali Afurika Jean Michel wa RUDI URUNANA yakomerekejwe bikomeye na FARDC, 14 bamurinze bahasiga ubuzima

Amakuru aturutse muri Gurupoma ya Binza, Teritwari ya Rucuru ahitwa Gasharu aravuga ko ku munsi w’ejo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, inyeshyamba za RUD URUNANA zatezwe agaco n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, FARDC zimbumbiye muri Operation ZOKOLA 2, ziminja a urusasu mu nyeshyamba za RUD URUNANA zarimo Komanda wazo Afurika Jean Michel, 14 bahita bahasiga ubuzima.

Jenerali Afurika Jean Michel akaba yahakomerekeye bikabije bityo ingabo za FARDC zikaba ziri gushakisha aho yahungishirijwe nkuko amakuru Rwandatribune ikeshya Sosiyete Sivile yo muri ako gace abivuga.

Ingabo za FARDC zikomeje gushya uyumutwe wa RUD URUNANA muri Binza aho uyu mutwe umaze kwaburwa uduce twa nyuma wari usigaranye harimo Gafuru, Giseguro, Katanga na Mikotokoto.

Uyu mutwe wa RUD URUNANA inyeshyamba zawo zikaba ziri guhunga zerekeza Katwiguru na Kirama mu birindiro bya FDLR .

Umutwe wa RUD URUNANA ni umwe mu nyeshyamba za P5 ziherutse kugaba igitero mu Kinigi I Musanze kikica abasivili barenga 10 abandi bagakomereka.

Mu bagabye iki gitero 19 baguye mu gikorwa cya RDF cyo guhiga abo barwanyi abandi bagera kuri 20 barafatwa nkuko Rwandatribune dukesha iyi nkuru bakomeza babitangaza.

Gen.bgde Afurika Jean Michel amazina y’ukuri ni Juvenal Musabyimana yavutse 1967 mu cyahoze ari Komini Giciye, yize amashuri yisumbuye muri College Inyemeramihigo ku Gisenyi ahita ajya mu ishuri rya Gisirikare ESM mu cyiciro cya 31 arangiza ari sous-Lietenant.

Yayoboye itsinda rito rya gisirikare “Platoon” nyuma yo guhungira Kibumba, intambara itangiye muri Zaire ahungira Tingi Tingi aho yakomereje yerekeza Congo Brazaville mu Nkambi ya Loukolela yanayoboye.

Mu 1998 yahamagawe Kinshasa gufasha ubutegetsi bwa Perezida Desire Kabila na bwo agirwa umuyobozi mu ishuri ritoza abasirikare i Kinshasa ahava yerekeza i Gakoma muri Equateur.

Yoherejwe mu kazi muri Katanga ari S4 (urwego rushinzwe guhuza abasirikare n’abasivile) muri batayo yitwa “Foudre” (Inkuba) mu gace ka Kapona ahava ajyanwa muri batayo ya Samurai nabwo agirwa S4 ahitwa Luwama, ahava ajya kuba S5 ahitwa Kilembwe aho yavuye yiyunga kuri RUD URUNANA imaze gushingwa na Gen Musare asimbuye ku buyobozi.


Gen.bgde Afurika Jean Michel Komanda wa RUDI URUNANA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo