RDC: Izindi nyeshyamba zo mu ntara ya Kasaï zashyize intwaro hasi

Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP, abakuru batatu b’umutwe w’inyeshyamba ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bishyikirije ubutegetsi bw’iki gihugu.

AFP bisubiramo amagambo y’abategetsi ba Kongo bavuga ko umwe muri aba batatu ari Mubiayi Dewayi.

Bwana Dewayi ashinjwa kuba yariciye ku karubanda umugore w’uwahoze ari umutegetsi wa teritwari (territoire) ya Luebo mu ntara ya Kasaï, akamwica amuciye umutwe.

Joseph Mutshipayi, umukuru wa Teritwari ya Luebo, yavuze ko Bwana Dewayi "yavuye mu ishyamba ari kumwe n’inyeshyamba 60".

Yagize ati: "Yaduhaye imbunda enye za AK 47 n’amasasu". Yavuze ko aba bishyikirije ubutegetsi bavuze ko bifuza kuba bashyirwa mu gisirikare cya Kongo.

Mu mpera y’icyumweru gishize, izindi nyeshyamba 600 zo mu ntara ya Kasaï zashyize intwaro hasi, zivuga ko zihagaritse kurwanya Leta. Zavuze ko zishyikirije ubutegetsi nk’ikimenyetso cyuko zishyigikiye Perezida mushya wa Kongo, Félix Tshisekedi.

PNG - 651.3 kb
Igisirikare cya Kongo kimaze imyaka gihangana n’imitwe y’inyeshyamba itandukanye

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo