RDC: Inyeshyamba zishe abantu 9 biganjemo abana zikoresheje imihoro

Abategetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baravuga ko abantu icyenda, barimo n’abana benshi, bishwe igihe inyeshyamba zagabaga ibitero mu mirenge ibiri iri mu burasirazuba bw’igihugu.

Ku wa Mbere mu masaha ya nijoro, inyeshyamba z’umutwe wa Allied Democratic Forces, ADF, zakoresheje imihoro mu kwica abantu mu duce twa Oicha na Eringeti turi mu majyaruguru y’umujyi wa Beni.

Abatuye aho baravuga ko izo nyeshyamba zari zababuriye ko hagiye kuba ibitero ariko impamvu yabyo ntiramenyekana.

Kuva icyo gihe abantu benshi babarirwa mu majana bahunze ako gace.

ADF nta murongo uhamye wa Politike ifite ariko bivugwa ko mu minsi ishize washinze ubufatanye n’umutwe wa kiyisilamu, Islamic State.


Umutwe wa ADF wakoresheje imihoro mu kwica abantu mu duce twa Oicha na Eringeti mu majyaruguru ya Beni

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo