RDC: Inyeshyamba zikomeye zashyize intwaro hasi ziyoboka Felix Tshisekedi

Nyuma y’iminsi ibiri gusa uwatowe nka Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arahiriye kuyobora igihugu, inyeshyamba zo mu mutwe wa Kamuina Nsapu zatangaje ko zishyize intwaro hasi kubera ko zishimiye intsinzi ya Félix Tshisekedi.

Izi nyeshyamba 600 zatangaje ko zishyize hasi intwaro ku munsi w’ejo tariki ya 25 Mutarama 2019,kubera ko zishaka gufatanya na Felix Tshisekedi kubaka igihugu cya RDC.

Ikinyamakuru Actualite.cd cyavuze ko izi nyeshyamba zavuye mu ishyamba zerekeza I Katanga ziririmba cyane ko zishimiye ko igihugu kigiye kuyoborwa n’umusivili.

Izi nyeshyamba zagaragaye ziziritse udutambaro dutukura ku mutwe ndetse zifite intwaro zirimo imipanga,amacumu,ibyuma,inkoni,imbunda za AK47 na Calibre 12 n’izindi.

Zaririmbaga mu kirimi cy’igi Tshiluba ziti “Umusivili yafashe ubutegetsi,umusivili yafashe ubutegetsi .”

Izi nyeshyamba zazengurutse Katanga zivuza induru n’amafilimbi ziri kumwe n’abaturage n’abamotari.

PNG - 1.1 Mb
Izi nyeshyamba zikomeye zamanitse amaboko ziyemeza kuyoboka Perezida Felix Tshisekedi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo