RDC: Inteko yirukanye Perezidante wayo wari ucuditse na Kabila

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020, Jeannine Mabunda wari Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yirukanwe ku mirimo ye nyuma yuko abenshi mu badepite bashyigikiye ko yirukanwa.

Mabunda usanzwe ari inkoramutima ya Joseph Kabila, yakuwe ku nshingano ze nyuma yuko abadepite 281 muri 484 batoye bashyigikiye icyemezo cy’uko yakwirukanwa.

Abenshi mu bakurikirana ibya Politiki yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafata ukwirukanwa kwa Mabunda nk’insinzi ya mbere kuri Perezida Félix Antoine Tshisekedi, bijyanye nuko hari ibyemezo bimwe na bimwe yafataga uriya mugore akabyitambika afatanyije n’abadepite bo mu mpuzamashyaka FCC ya Kabila, bigatuma atuzuza inshingano yemereye abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiheruka ni mu Ukwakira uyu mwaka, ubwo abadepite ba FCC bitambikaga umuhango w’irahira ry’abacamanza bashya Tshisekedi yari yashyizeho.

Mabunda yakuwe ku mirimo mu gihe umwuka utanifashe neza hagati y’impuzamashyaka FCC ya Kabila na CACH ya Felix Tshisekedi, nyuma y’uko Perezida wa Congo Kinshasa yitandukanyije n’uwo yabanjirije nyuma yo gusanga gahunda bagiye bumvikanaho gufatanya zitaragezweho uko bikwiye.

Perezida Tshisekedi ubwo yatangazaga ko yitandukanyije na FCC ku Cyumweru, amagambo ye yakurikiwe n’imirwano ikomeye hagati y’abadepite bo mu ishyaka rye rya UPDS n’abo mu mpuzamashyaka FCC ya Kabila biganje mu nteko ishinga amategeko ya Congo Kinshasa.

Nyuma yo kweguza Mabunda, ubu Tshisekedi yemerewe gutoresha undi muyobozi w’inteko uzamworohereza gushyira mu bikorwa gahunda ze.

Mu bindi ashyize imbere harimo kuvanaho Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Sylvestre Ilunga Ilunkamba, agashyiraho indi yiganjemo abambari be, bijyanye nuko Guverinoma yashyizweho ku bufatanye bwa FCC na CACH, na yo itatanze umusaruro yari yitezweho, ari wo wo gushyira mu bikorwa ibyo Tshisekedi yasezeranyije abaturage.

Tshisekedi aheruka gutangaza ko agiye gushyiraho umuntu uzamufasha gushakisha ubumwe n’andi mashyaka ari mu Nteko, bakagira ubwiganze buruta ubw’impuzamashyaka ya Kabila kugira ngo bimworohereze gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage.

Perezida wa Congo Kinshasa yavuze ko "Uwo muntu azaba ashinzwe kwiga uburyo bushya bwakoreshwa buhuriza hamwe abagize Inteko Ishinga amategeko ngo haboneke ubwiganze. Muri iryo huriro rishya niho hazaturuka Guverinoma izajyaho byihuse, igashyira mu bikorwa ibyo nemereye abaturage mu gihe gisigaye.”

Abahabwa amahirwe yo kuvamo uzafasha Tshisekedi kwiga uburyo bushya bw’imikoranire n’Inteko nkuko Jeune Afrique iheruka kubitangaza, harimo Moïse Katumbi cyangwa Jean-Pierre Bemba batavuga rumwe na we cyangwa Senateri Modeste Bahati Lukwebo uva mu ishyaka FCC cyangwa se Visi Perezida wa Sena Sami Badibanga.

Uku kwirukanwa kwa Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni igihombo gikomeye kuri Perezida Kabila watanze ubutegetsi mu mwaka ushize wa 2019 nyuma y’imyaka 18 ayoboye iki gihugu.

Gusa nubwo Kabila yari yatanze ubutegetsi amaze gutsindwa mu matora, yagumanye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko y’igihugu, cyo kimwe no mu Badepite bahagarariye Uturere.


Jeanine Mabunda ni we mugore wa mbere wari wagiriwe icyizere cyo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Congo

UMUYOBOZI WA FPR KU RWEGO RW’AKAGALI YAHONDAGUYE UMUTURAGE, ubu ARI KUGENDERA KU KIBANDO YAMUKUBITISHIJE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
RUTAMBI Kuya 11-12-2020

MBEGA BIRABABAJE UBWO SE IYO N’INTORE? CYANGWA N’INTORAGURAMAYOGI.