RDC: Inkongi y’umuriro yadutse ku kigo kivurirwamo Ebola

Ibitangazamakuru byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bitangaza ko hadutse inkongi bishoboka ko ari umuriro wakongejwe nkana kuri kimwe mu bigo byo kuvuriramo indwara ya Ebola muri iki gihugu.

Bitangazwa ko hari abantu bateye bitwaje imihoro babonwe ku cyumweru nijoro aha hitwa Katwa, mbere yuko iyo nkongi yaduka.

Abantu bane barwaye Ebola bahungishijwe.

Nta batangajwe ko bazize iyo nkongi y’umuriro, ariko aho havurirwa Ebola hasenywe.

Abategetsi bo mu nzego z’ibanze bo muri ako gace bemereye BBC inkuru y’iyi nkongi y’umuriro.

Kurwanya ibikorwa by’ubuvuzi bwa Ebola kwakomeje gukoma mu nkokora ibikorwa by’ubutabazi kuri iyi ndwara.

Byemezwa ko imirambo y’abantu bazize Ebola yanduza Ebola ku rwego rwo hejuru, ari yo mpamvu kuyishyingura mu buryo bwizewe ari imwe mu ngamba zo kurinda ko Ebola ikomeza gukwirakwira.

Ibi akenshi bigora imiryango n’abaturanyi kubyakira, cyane cyane iyo bamenyereye uburyo bwa gakondo aho usanga gukora ku mirambo ari ibintu bisanzwe.

Katwa ni ho hantu ha vuba aha haheruka kugaragara Ebola, ndetse kuri ubu ni ho hagaragara umubare uri hejuru cyane w’abarwaye iyo ndwara abantu 239 n’umubare munini cyane w’abo imaze guhitana abantu 182.

Abantu bagera kuri 546 ni bo bamaze guhitanwa na Ebola mu ntara ebyiri zo mu burasirazuba bwa Kongo mu gihe abagera kuri 869 ari bo bamaze kuyandura .

Ni ku nshuro ya cumi Ebola igaragaye muri Kongo yahagaragaye bwa mbere mu mwaka wa 1976, ikaba ari no kuri iyi nshuro yibasiye ahantu hagari cyane muri iki gihugu.

PNG - 504.6 kb
Aha ni hamwe mu havurirwa Ebola i Bunia muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo