RDC: Impinduka mu buyobozi  bw’Intara ya Kivu y’Epfo

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo Théo Ngwabidje yaraye avuguruye ubutegetsi muri iyo ntara iri mu burasirazuba bw’igihugu.

Itsinda ry’abategetsi bashya bahawe imirimo rigizwe n’ abaministri icumi, Abanyamabanga batatu n’Abakomiseri Jenerali batatu. Batanu mu baministri bashya bari basanzwe mu nteko ishinga amategeko y’intara ya Kivu y’Epfo, naho babiri bari basanzwe ari abaministri muri iyo ntara. Ubutegetsi bw’intara buhinduwe nyuma y’imyaka irenga ibiri abasimbuwe bahawe iyo mirimo.

Bamwe mu baturage bemeza ko ubuyobozi bucyuye igihe bwagiye bugira intege nke mu gukemura ibibazo byabo bityo iri vugurura rikaba riziye igihe. Gusa ku rubuga rwe rwa Twitter, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo Théo Ngwabidje yashimiye abaministri bacyuye igihe "imirimo myiza bakoze". Yavuze kandi ko abagera kuri 25 ku ijana mu buyobozi bushya yashyizeho ari abategarugoli.

Ubu buyobozi bushya butegerejwe n’ibibazo bikomeye birimo icy’umutekano muke urangwa muri iyi ntara by’umwihariko mu karere ka Fizi na Mwenga, aho abaturage babarirwa mu bihumbi bahunze bagata ibyabo abandi bakicwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro irangwa muri utwo turere.

Hari kandi n’ikibazo cy’ibikorwa remezo bidahagije. Nko kuba nta mihanda ihari bituma hatabaho imigenderanire n’ubuhahirane hagati ya Kivu y’Epfo n’izindi ntara zo muri Kongo bigatuma abaturage batuye muri ibi bice bakoresha ibicuruzwa bivuye mu bihugu by’u Rwanda n’Uburundi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo