RDC: Impanuka ya Gariyamoshi yahitanye abagera kuri 24 hakomereka 30

Impanuka ikomeye ya Gariyamoshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahitanye abantu bagera kuri 24 biganjemo abana, abandi bantu bagera kuri 30 barakomereka.

Iyi Gariyamoshi igenewe gutwara imizigo ariko yarimo n’abantu, yakoreye impanuka mu Ntara ya Kasai muri RDC bikavugwa ko Gariyamoshi zitwara imizigo n’abantu muri Congo Kinshasa ngo inyinshi usanga zishaje cyane ntizinagenzurwe ku buryo buhagije.

Polisi ikorera muri kariya gace ivuga ko ibyumba (Wagons) by’iriya Gariyamoshi byaguye mu ruzi hakaba hakorwa akazi ko kubishakisha, bityo ngo n’umubare w’abasize ubuzima muri iyo mpanuka ukaba ushobora kwiyongera.

Ni impanuka ya gatatu ya Gariyamoshi ibaye mu byumweru bike bishize izindi zibaye.

Umunyamakuru wa BBC muri kariya gace avuga ko nyinshi muri Gariyamoshi zikora ubwikerezi zikanatwara abantu zakozwe mu myaka ya 1960 kandi zikaba zidakorerwa igenzura rihagije.

PNG - 603.9 kb
RDC ngo ntikunze kugenzura ubuziranenge bwa Gariyamoshi zikoreshwa nyamara zimaze imyaka n’imyaniko

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo