RDC: I Mwenga haraca uwambaye, amasasu aravuza ubuhuha

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama, amasasu aravuza ubuhuha mu mirwano ikomeye ihuje imitwe ibiri y’inyeshyamba, Mai-Mai na Gumino, mu bice bya Bilambili na Ngezi, hafi ya Mikenge, muri Teritwari ya Mwenga, muri Kivu y’Amajyepfo.

Ni mu gihe hitegurwaga gukorwa ibizamini bibanziriza ibya leta, aho byibuze abanyeshuri 700 bari bategerejwe muri centre ya Mboko 4, I Mikenge, mu ifasi y’amashuri ya Kivu y’Amajyepfo ya 3, babujijwe kuhagera kubera imirwano bivugwa ko ikaze.

Urubuga Actualite.cd rwanditse iyi nkuru, ruvuga ko umutwe w’inyeshyamba wa Gumino, uyobowe na Col Rukundo Makanika, saa kumi z’igitondo wateye ibirindiro bya Mai-Mai. Imibare y’agateganyo igaragaza ko hakomeretse abasivili babiri mu gihe ibiturage bibiri byatwitswe.

Umunyamabanga wa Sosiyete Sivile ya Mikenge, Nyange Saluba ati "Ubu dufite abasivili babiri bakomeretse, bari ku Bitaro bya Mikenge, naho igiturage cya Bilalombi na Ngezi, byatwitswe kandi imibare ishobora kuzamuka kuko imirwano irakomeje yerekeza i Mikenge".

Iyi centre ya Mboko 4 ihuriyemo ibigo byinshi by’amashuri yo mu Murenge wa Itombwe, abanyeshuri basoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bagombaga kuhahurira mu bizamini bibanziriza ibya leta baturutse mu bice bya Kitibingi, Magunda, Kakanenge, Kipupu, Kipombo, Tulambo n’ahandi.

Icyatandukanyije Mama Charlene na Papa Charlene kigiye hanze, byose arabivuze Rev Pastor Ninzi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo