RDC: I Kinshasa hari ibyapa byamamaza abakandida kandi kwiyamamaza byararangiye

Mu gihe ibikorwa byo kwamamaza abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) byarangiye ku wa Gatanu nk’uko itegeko rya Komisiyo y’Amatora ryabiteganyaga, kugeza ubu hari ahakigaragara ibyapa byamamaza hirya no hino mu Mijyi itandukanye.

Ubusanzwe iyo itariki yo kwamamaza abakandida igeze, ibirango by’amashyaka bihita bikurwa ahantu hose. Gusa ariko imihanda ikomeye ndetse n’ahantu hahurirwa n’abantu muri Kinshasa, haracyagaragara ibyapa byamamaza.

Mu bice bimwe bya Kinshasa, bimwe mu byapa byamamaza usanga bifitwe n’abana bo ku muhanda, biteguye kubigurisha abafite za restaurant.

Radio Okapi yatangaje ko ku bigo byamamaza byari byarakodeshejwe n’aba bakandida kubamamaza, niho usanga byatangiye kuvanwaho.

Umwe muri aba bantu bafite ikigo cyamamaza yagize ati “Twatangiye kuvanaho ibi byapa byamamaza aba bakandida kuko igihe cyarangiye, byagombaga kumara ukwezi kumwe, niyo mpamvu turimo kubivanaho tubakisimbuza ubutumwa bw’abakiriya bacu dusanzwe dukorana.”

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryari ryasohowe tariki ya 21 Ugushyingo 2018, Komisiyo y’Amatora muri RDC yari yabwiye abakandida ko bagombaga kuvanaho ibyapa byamamaza mbere ho amasaha 24, no kuba biri muri metero 100 y’ahagomba kubera amatora.

Komisiyo y’Amatora iherutse kandi kwimura amatora ya Perezida yari ateganyijwe ku cyumweru tariki 23 Ukuboza, ashyirwa nyuma y’icyumweru kimwe ku wa 30 Ukuboza 2018.

Aya matora yimuwe mu gihe hari hakiri urujijo kuri yo nubwo Komisiyo y’Amatora yari yakomeje kuvuga ko azaba nta gisibya.

Ibi bibaye mu gihe kandi hashize iminsi mike inyubako yarimo ibikoresho by’itora ifashwe n’inkongi y’umuriro i Kinshasa, ibikoresho n’imashini z’ikoranabuhanga zisaga 8000 zirashya.

PNG - 772.9 kb
Ibi ni bimwe mu byapa byamamaza abakandida batandukanye bikigaragara ku mihanda mu gihe itariki yo kwiyamamaza yarangiye ku wa Gatanu

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo