RDC: Gusubikwa kw’amatora ya Perezida byateje imvururu zaguyemo benshi

Nyuma yuko amatora yo gushaka ugomba usimbura Joseph Kabila ku mwanya w’umukuru w’igihugu wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari ateganyijwe ku Cyumweru tariki 23 Ukuboza asubitswe ndetse akimurirwa ku itariki ya 30 Ukuboza kubera impamvu z’ibikoresho by’amatora byahiye, abatavuga rumwe na Leta biraye mu mihanda mu myigaragambyo imaze guhitana benshi.

Umukandida Théodore Ngoy Ilunga Wa Senga yatangaje ko uhagarariye akanama gashinzwe amatora muri RDC,CENI yababwiye ko amatora yo ku Cyumweru yasubitswe kubera ibikoresho byagombaga kwifashishwa muri aya matora byahiriye mu mujyi wa Kinshasa mu minsi ishize.

Mu minsi ishize inyubako yarimo ibikoresho by’itora yafashwe n’inkongi y’umuriro i Kinshasa, ibikoresho n’imashini z’ikoranabuhanga zisaga 8000 zirashya byatumye Komisiyo y’Amatora, CENI ivuga ko itashobora kuyobora aya matora ku Cyumweru.

Izindi mpamvu zavuzwe zateye guhagarikwa kw’aya matora yari ategerejwe na benshi ni icyorezo cya Ebola kiri kuvugwa muri Kongo ndetse n’ubwicanyi bushingiye ku moko buri kuvugwa muri iki gihugu.

Nyuma y’isubikwa ry’aya matora, abatavuga rumwe na Leta bakoze imyigaragambyo ikomeye yaguyemo abantu benshi nkuko Reuters ibitangaza.

Nubwo haburaga iminsi itatu ngo amatora abe, amalisiti y’itora ntiyari yakamanitswe ndetse hari n’ibikoresho bimwe bitari byakagera mu gihugu.

Aya matora yagombaga kuba mu mpera za 2016 ariko agenda aterwa ipine ku buryo benshi bakomeje kwibaza igihe azabera bikabayobera.

PNG - 736.3 kb
Kuri uyu wa Kane nibwo Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Corneille Naanga, yatangaje ko amatora atakibaye tariki 23 Ukuboza ko ahubwo yimuriwe tariki 30 Ukuboza
PNG - 675.2 kb
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDCongo ntibemeranya na Komisiyo y’Amatora yahinduye itariki byatumye birara mu mvururu zimaze guhitana benshi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo